skol
fortebet

Wayne Rooney yahishuye rutahizamu utari umwongereza wamukoze ku mutima muri Premier League

Yanditswe: Thursday 01, Apr 2021

Sponsored Ad

Uwahoze ari rutahizamu ukomeye wa Manchester United akaba na kapiteni wayo,Wayne Rooney,yatangaje ko ashimira Sergio Aguero kubera uko yitwaye mu myaka isaga 10 amaze mu Bwongereza gusa yemeza ko rutahizamu utari Umwongereza witwaye neza kurusha abandi bose muri Premier League ari Thierry Henry.

Sponsored Ad

Rooney usigaye atoza ikipe ya Derby County mu cyiciro cya kabiri mu Bwongereza yashimiye Umunya Argentina Sergio Kun Aguero kubera ibihe bitazibagirana yagize mu ikipe ya Manchester City nyuma y’imyaka 10 yari ayimazemo.

Kuwa Mbere w’iki cyumweru nibwo byatangajwe ko Sergio Aguero w’imyaka 32 atazongererwa amasezerano muri Manchester City bishimangira ko muri Kamena uyu mwaka azigendera.

Aguero azava muri City ariwe wayitsindiye ibitego byinshi mu mateka yayo kuko kugeza ubu amaze kuyitsindira ibitego 257 mu mikino 384 ndetse byitezwe ko mu mpera z’uyu mwaka w’imikino azayihesha igikombe cya 5 cya Premier League.

Yayifashije kwegukana FA Cup muri 2019 ndetse batwarana ibikombe by’igihugu 5 nyuma yo kuyisinyira muri 2011 avuye muri Atletico Madrid.

Kuwa Gatatu w’iki cyumweru,Rooney yagarutse kuri Aguero bahanganye cyane mu kiganiro n’abanyamakuru.

Yagize ati “N’umwe mu bakinnyi beza cyane Premier League yagize.Ari mu ba mbere.N’umukinnyi w’igitangaza.Ubuhanga bwe mu gutsinda ibitego Manchester City izabukumbura.Ndabizi ko Premier League izakumbura umukinnyi umeze nkawe.Kuri njye ndamushimira kubera ibihe byiza yagize muri Premier League.”

Rooney yavuze ko Aguero ari mu bakinnyi batari Abongereza bitwaye neza cyane muri Premier League ariko kuri we abona Thierry Henry ariwe wa mbere.

Yagize ati “Unsabye guhitamo,navuga ko Thierry Henry ariwe mukinnyi utari Umwongereza witwaye neza kurusha abandi bose bakinnye Premier League.

Inyuma ye haza abandi bakinnyi beza nka Aguero, Ruud van Nistelrooy, Dennis Bergkamp na Eric Cantona.’


Wayne Rooney yemeje ko Thierry Henry ariwe mukinnyi utari Umwongereza witwaye neza cyane kurusha abandi bose bakinnye muri Premier League

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa