skol
fortebet

Wenger yatangaje umukinnyi abona azasimbura Messi na Ronaldo akomoza no kuri Brazil

Yanditswe: Wednesday 04, Jul 2018

Sponsored Ad

Arsene Wenger wamaze imyaka 22 atoza ikipe ya Arsenal akayivamo umwaka w’imikino ushize yatangaje ko abona rutahizamu w’Umufaransa ukinira ikipe ya PSG Kylian Mbappe ariwe mukinnyi utanga icyizere ko azayobora isi ndetse yemeza ko Brazil itaragera ku rwego rwo kwegukana igikombe cy’isi.

Sponsored Ad

Uyu musaza w’imyaka 67 yabwiye Bein Sports akorera ubusesenguzi muri iki gikombe cy’isi kiri kubera mu Burusia ko Kylian Mbappe ariwe mukinnyi ugiye kuyobora isi ndetse yemeza ko abona Brazil itari ku rwego rwo kwegukana igikombe cy’isi.

Wenger yavuze ko Mbappe abona azasimbura Messi na Ronaldo

Yagize ati “Kylian yasatiriye Argentina ku buryo bukomeye.Ntitwakwiyumvisha urwego agezeho ku myaka afite.Ibyo amaze kugeraho biratangaje ndetse azayobora isi muri ruhago.Imibare afite ubu iratangaje cyane ku myaka 19 afite.

Brazil ni ikipe ikomeye gusa hari ikintu ibura kirimo guhererekanya bihuta,kotsa igitutu gikomeye abo bahanganye,kugeza ubu baragenda buhoro.Ntabwo baranyemeza ko bashobora kwegukana kiriya gikombe kituri imbere.

Wenger ni umwe mu basesenguzi bemerwa cyane ku mateleviziyo ndetse yavuze ko Brazil itsinda Mexico 2-0 birangira uko yabivuze.

Brazil ntiragera ku mutima Wenger

Uyu mukambwe yemeje ko nubwo Mbappe ahagaze neza muri iyi minsi hari abandi bakinnyi 5 bakomeye agomba kuzahangana nabo mu myaka iri imbere ku gihembo cy’umukinnyi mwiza ku isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa