skol
fortebet

Wijnaldum yamaze kwerekeza muri PSG yakubye 2 amafaranga yahabwaga na FC Barcelona

Yanditswe: Monday 07, Jun 2021

Sponsored Ad

Umuholandi w’imyaka 30,Georginio Wijnaldum,yamaze kumvikana na Paris Saint-Germain avuye muri Liverpool nyuma yo gukuba kabiri umushahara yahabwaga na FC Barcelona bari bamaze kumvikana.

Sponsored Ad

Ku mwaka uyu musore azajya yishyurwa miliyoni 10 z’amayero mu gihe FC Barcelona yifuzaga kumuhemba miliyoni 5 ku mwaka. Imyaka 2 niyo asinyira PSG.

Kabuhariwe mu bijyanye no kumenya isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi,Fabrizio Romano, yavuze ko byarangiye Wijnaldum wari umaze imyaka 5 mu ikipe ya Liverpool arasinyira Paris Saint Germain.

Wijnaldum yari yamaze kwemera kwerekeza muri FC Barcelona hari asigaje gukora ikizamini cy’ubuzima gusa ariko akaba yahinduye ibitekerezo ku munota wa nyuma,kubera ifaranga yahawe na PSG.

Georginio Wijnaldum yageze muri Liverpool mu 2016 ayikinira imikino 179 atsindamo ibitego 16 ndetse ayifasha kwegukana Premier League na Champions League mu myaka 5 ayimazemo.

Gini usanzwe akina mu kibuga hagati mu ikipe y’igihugu y’Abahorandi yatandukanye na Liverpool muri uku kwezi,nyuma yo kurangiza amasezerano ye.

Kubera ko yakoranye n’umutoza wa Barcelona Ronald Koeman ubwo yatozaga Ubuhorandi, byari bibaye iturufu yo kuyerekezamo ariko byicwa n’amafaranga.

Mu minsi mike,uyu musore arakorera ikizami cy’ubuzima mu ikipe y’igihugu hanyuma anasinye amasezerano na PSG.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa