skol
fortebet

Wilfried Zaha yabaye umukinnyi wa mbere wanze gupfukama mbere y’umukino kubera impamvu itangaje

Yanditswe: Saturday 13, Mar 2021

Sponsored Ad

Mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu ubwo Crystal Palace yahuraga na West Bromowich, Wilfried Zaha yanze gupfukama mbere y’uko utangira kubera ko ngo abona iki kimenyetso cyo kwamagana ivanguraruhu nta musaruro gitanga ahubwo gikomeza gushyira hasi abirabura.
Nyuma y’aho umwirabura witwa Georgne Floyd ashyingiwe ivi ku gakanu n’umupolisi w’umunyamerika bikamuviramo urupfu mu mwaka ushize,isi yose yatangije inkubiri yo kwamagana ivanguraruhu yiswe Black Lives Matter ari nabwo mu Bwongereza (...)

Sponsored Ad

Mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu ubwo Crystal Palace yahuraga na West Bromowich, Wilfried Zaha yanze gupfukama mbere y’uko utangira kubera ko ngo abona iki kimenyetso cyo kwamagana ivanguraruhu nta musaruro gitanga ahubwo gikomeza gushyira hasi abirabura.

Nyuma y’aho umwirabura witwa Georgne Floyd ashyingiwe ivi ku gakanu n’umupolisi w’umunyamerika bikamuviramo urupfu mu mwaka ushize,isi yose yatangije inkubiri yo kwamagana ivanguraruhu yiswe Black Lives Matter ari nabwo mu Bwongereza bashyizeho ko mbere y’umukino uwo ariwo wose abakinnyi n’abatoza bagomba gupfukama bakazamura ukuboko nk’ikimenyetso cyo kwamagana iki kibazo cyari gikomeje guteza imyigaragambyo ku isi.

Ibi bintu byakomeje gukorwa kugeza n’uyu munsi ariko nta musaruro biratanga kuko abakinnyi benshi b’Abirabura bakomeje kwibasirwa ku mbuga nkoranyambaga bazira uruhu rwabo.

Ibi byatumye uyu munya Cote d’Ivoire kuri uyu wa Gatandatu yanga gupfukama ubwo abandi bakinnyi 21 bapfukamaga bamagana ivanguraruhu kuko ngo abona iki kimenyetso ntacyo cyatanze.

Zaha yagize ati “Icyemezo cyanjye cyo gukomeza guhagarara mbere y’uko umukino utangira hari hashize ibyumweru kizwi n’abantu.Hari umwanzuro mwiza cyangwa mubi ariko njye mbona gupfukama byarabaye umugenzo mbere y’umukino ariko mbona ntacyo bimaze kuko twapfukama cyangwa tutapfukama,bamwe muri twe bakomeza gutukwa.

Ndabizi ko hari imbaraga nyinshi abayobozi ba Premier League bashyize mu kugira ngo hagire igihinduka kandi ibyo ndabyubaha,nkubaha na buri wese ubirimo.Nubaha cyane abakinnyi bagenzi banjye nabo mu yandi makipe bakomeza gupfukama.

Nk’abatuye isi,dukwiriye gushyira imbaraga mu kwigisha mu mashuri,n’ama kompanyi y’imbuga nkoranyambaga agafatira ibihano bikomeye abatuka abandi kuri zo atari abakinnyi gusa.

Ndashaka gushyira imbaraga mu mupira w’amaguru no kugaruka mu kibuga.Nzakomeza guhagarara.”


Muri uyu mukino wo kuwa Gatandatu,Crystal Palace yatsinze West Bromo igitego 1-0.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa