skol
fortebet

Wilfried Zaha yahishuye ingeso mbi cyane Nicolas Pepe afite yamubangamiye cyane

Yanditswe: Friday 12, Feb 2021

Sponsored Ad

Umukinnyi wa Crystal Palace,Wilfried Zaha,yavuze ko mugenzi we Nicolas Pepe bakinana mu ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivoire agona cyane nka moto mu masaha ya nijoro ko ntawabasha gusinzira yaraye mu cyumba kimwe nawe.

Sponsored Ad

Uyu mukinnyi w’umuhanga yavuze ko Nicolas Pepe iyo asinziriye agona cyane akarusha moto iri kugenda.

Zaha yavuze ko agihamagarwa bwa mbere muri Cote d’Ivoire yaraye mu cyumba kimwe na Nicolas Pepe ariko ngo iryo joro ntabwo yasinziriye kubera kugona k’uyu mugabo.

Yavuze ko kubera kugona k’uyu mukinnyi yahise ajya gusaba abayobozi kumuhindurira icyumba.

Uyu mukinnyi yabwiye Judy Podcast ati “Nicolas Pepe yatumye njya guhindurirwa ikindi cyumba kubera ko yagonaga ukagira ngo ni moto.

Byari biteye umujinya.byari ubusazi.Nahise mvuga nti ntibibaho.Ibi byabaye ku nshuro ya mbere mpamagawe muri Cote d’Ivoire.

Barandetse mpita njya kurara mu cyumba kimwe na Salomon Kalou.Yahise ambwira ati “Muvandimwe,ndabizi.”

Zaha yahishuye ko undi mukinnyi bashwanye ari Ravel Morrison bakinannye mu ikipe y’abato y’Ubwongereza akunda gucenga gusa aho gukinana na bagenzi be.

Zaha yavuze ko hari umunsi bari bagiye kurwana bapfa kwiharira umupira kwe muri 2013 ubwo Ubwongereza bwa U-21 bwatsindaga Lithuania ibitego 5-0.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa