skol
fortebet

William Lecerf niwe wegukanye agace ka kane ka Tour du Rwanda 2024

Yanditswe: Wednesday 21, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umubiligi William Junior Lecerf ukinira Soudal–Quick-Step Devo yegukanye Agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2024 ka Karongi-Rubavu kakinwe ku ntera y’ibilometero 93.

Sponsored Ad

Uyu mukinnyi w’imyaka 21 yatsindiye bagenzi be bari bake ku murongo nyuma y’umunsi wari ukomeye wuzuyemo gusatira kandi ku bakinnyi bakomeye.

Pepijn Reinderink bakinana muri Soudal–Quick-Step aracyari mu mwambaro w’umuhondo ndetse yemeje ko ashaka kwegukana agace k’ejo ko gusiganwa umuntu ku giti cye kugira ngo yongere igihe.

Mugisha Moïse wa Java Inovotec ni we Munyarwanda uri hafi ku rutonde rusange, arushwa amasegonda 7 na Pepijn Reinderink uyoboye Tour du Rwanda 2024 nyuma y’ibilometero 362,7 bimaze gukinwa.

Yagize ati "Turacyari hafi ku rutonde rusange. Icyizere kiracyahari nta gucika intege’’

Aka gace katangiwe n’abakinnyi 90 aho ku kilometero cya kabiri gusa, Araya wa Eritrea avuye mu gikundi, agisiga amasegonda 10.

Ku kilometero cya kane gusa, igikundi cyafashe Araya wari wacomotse hanyuma umunya Algeria,Lagab ahita agenda.

Abakinnyi barindwi bafashe Lagab ku kilometero cya karindwi,hanyuma kizigenza Chris Froome wa Israel-Premier Tech ahita acomoka agenda wenyine.

Chris Froone washyizemo amasegonda 10, yafashwe n’igikundi.

Umufaransa Pierre Latour wa Total Energies yacomotse ku kilometero cya 22, asiga igikundi amasegonda 25.

Uyu yayoboye isiganwa igihe kinini cyane ndetse agenda atwara amanota menshi mu nzira kugeza mu birometero 30 bya nyuma.Uyu yamaze ibirometero bisaga 50 ayoboye isiganwa.

Mbere yo kuzamuka i Rutsiro, Pierre Latour wa TotalEnergies yari yashyizemo umunota n’amasegonda 40 hagati ye n’igikundi.

Brieuc Rolland wa Groupama-FDJ yacomotse mu gikundi ku kilometero cya 62 ahita asiga Pierre Latour wari wayoboye irushanwa cyane.

Brieuc Rolland wa Groupama-FDJ yayoboye isiganwa guhera ku kilometero cya 66.

Uyu yakomeje kuyobora irushanwa kugera risigaje ibirometero bine aho yafashwe n’abakinnyi bacomotse barimo William Lecerf Junior,Pepijn Reinderink Jhonathan Restrepo n’abandi benshi.

Aba bakinnyi bahatanye kugeza bageze ku murongo aho uyu William Lecerf Junior yatwaye agace ku murongo ahageranye na bagenzi be.

William Lecerf watsinze uyu munsi,yabaye uwa Gatatu muri Tour du Rwanda iheruka ya 2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa