skol
fortebet

Winnie wafotowe ari konsa umwana mu kiruhuko cy’igice cya mbere cy’umukino agiye guhindurirwa amateka

Yanditswe: Saturday 03, Apr 2021

Sponsored Ad

Umukinnyi w’umukobwa witwa Winnie Kamau wagaragaye ari konsa umwana we igice cya mbere kirangiye mu mukino wahuzaga amakipe y’abagore 2 arimo Njambini Women na Karangatha Women agiye gufashwa n’abagiraneza.

Sponsored Ad

Winnie Kamau yafotowe ari muri uyu mukino wa gicuti wabaye ku wa 8 Werurwe 2021 birangira ifoto ye ikwirakwiriye hose aho bamwe bifuje kumufasha.

Uyu mukinnyi Winnie yafotowe ari konsa umwana we w’umwaka n’amezi 5 ubwo igice cya mbere cyari kirangiye arangije akomeza umukino.

Mu kiganiro yagiranye na NTV,Winnie w’imyaka 23 yagize ati “Ntabwo namenye ko nafotowe ubwo nari ndi konsa. Umufotozi w’uwo munsi ni we watumye ifoto yanjye ikwirakwira hose, sinari mbizi kugeza ubwo natangiye kubona abantu benshi bampamagara.”

Iyi foto igiye guhindura ubuzima bwa Winnie na bagenzi be kuko hari abaterankunga bashaka kumufasha no gufasha ikipe ye.

Umunyamakuru w’imikino, Carol Radull, yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze asaba abantu ko bamufasha kugera kuri uwo mugore,

Winnie Kamau yavuze ko nyuma yo kubyara yishyiriyeho gahunda imufasha kugera ku nzozi ze zo gukina umupira w’amaguru.

Ati “Ngerageza kwita kuri buri kintu kubera ko mu gitondo njya ku kazi, nkahava saa sita njya kureba umwana wanjye kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba ngiye mu myitozo.”

Iyo atari gukina,Winnie aba acuruza amakarita yo guhamagara cyane ko ari umukobwa wabyariye mu rugo ubana na nyirakuru.

Umutoza w’ikipe ikinamo uyu mugore, Wanjiri, yavuze ko ubu bamaze gufungura konti muri banki n’iya Winnie ubwe, kugira ngo hacishweho amafaranga y’abifuza kubatera inkunga.

Ikipe ya Wanjiri ikinamo Winnie yanditswe muri Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Kenya (FKF) mu mwaka wa 2017 ariko ngo ntabwo byoroshye kuyitunga kubera ikibazo cy’amikoro.

Winnie yavuze ko kubyara bitamuciye intege ndetse ngo bigabanye n’urukundo akunda ruhago kuko ngo ashaka gukora cyane akazakinira ikipe y’igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa