skol
fortebet

Yahesheje agaciro amafaranga ye!Uko Lionel Messi yashoye akayabo ahembwa muri FC Barcelona mu mitungo ihenze cyane [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 02, Feb 2021

Sponsored Ad

Kizigenza ku isi akaba na kapiteni wa FC Barcelona,Lionel Messi,numwe mu bakinnyi bafite imitungo ihenze cyane ndetse yaguze buri kimwe buri muntu wese ku isi yakwifuza kugira yaba amazu, indege,imodoka zihenze cyane n’ibindi.

Sponsored Ad

Ku cyumweru nibwo byahishuwe ko amasezerano Messi yaherukaga gusinya yatumaga ahembwa miliyoni 123 z’amapawundi buri mwaka ariyo mpamvu nawe yayashoye mu kugura ibihenze.

Mu mpapuro 30,ikinyamakuru El Mundo cyashyize hanze amasezerano ya Lionel Messi w’imyaka 33 aho yemerewe na FC Barcelona ibirimo uriya mushahara twavuze haruguru,miliyoni 35 z’ubunyangamugayo bwo kuguma mu ikipe,n’ibindi.

Aka kayabo gatuma Messi abaho mu buzima bumeze nk’ubw’umwami mu mujyi wa Catalonia kuko aba munzu nziza cyane,agira ibiruhuko bihenze ndetse anatunze imodoka zigezweho nyinshi.

Messi aba mu nzu ifite agaciro ka miliyoni 5,5 z’amapawundi yitegeye inyanja ya Balearic mu gace kitwa Castelldefels ndetse atuye ahitaruye abantu ku birometero birenga 12 uvuye ku kibuga Camp Nou.

Inyubako ye ifite ikibuga cy’umupira,pisine,Gym yo mu nzu ndetse n’igikari kinini abana be bakiniramo.Nta ndege yemerewe guca hejuruy’inyubako ya Messi.

Messi afite kandi indege ye bwite imutwara aho ashaka kujya hose yaguze akayabo ka miliyoni 12 z’amapawundi iriho nimero 10 inyuma.

Iyi ndege yakozwe na kompanyi yo muri Argentina yanditseho amazina ya n’umuryango we ugizwe n’umugore we Antonella, n’abana be Thiago, Ciro na Mateo.

Irimo byinshi byiza birimo n’igikoni,ubwogero ndetse n’imyanya y’abantu 16.Intebe zayo zavamo uburiri 8 bazihinye.

Kimwe na Cristiano Ronaldo,Messi afite hoteli nziza cyane yaguze miliyoni 26 yitwa Hotel MiM Sitges.

Messi kandi afite imodoka nyinshi cyane zose hamwe zifite akayabo ka miliyoni 3 z’amapawundi.

Muri izi modoka harimo GranTurismo S, Pagani Zonda, Range Rover, Ferrari F43 Spider, GranTurismo MC Stradale n’izindi.

Messi aheruka kugirana amasezerano na FC Barcelona mu mwaka wa 2017, ariko muri iyi myaka mike basinyanye iki gihangange cyo muri Argentina kizabasha kwinjiza akayabo ka miliyoni 555 z’mayero (£492m) narangira mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Ikinyamakuru El Mundo Deportivo cyavuze ko aya masezerano ya Messi azasenya FC Barcelona,arimo ibice bitandukanye yaba umushahara,ibyo kwamamaza,n’ibindi bitandukanye birimo n’imisoro.

Messi ahabwa miliyoni 138 z’amayero (£123m) buri mwaka nk’umushahara we.Yahawe miliyoni 115 z’amayero (£102m) kubera ko yemeye kongera amasezerano.Yanahawe miliyoni 79 z’amayero (£69m) z’uko yemeye kuba indahemuka akaguma I Camp Nou.

Messi ntabwo ari umukinnyi usanzwe kuko uretse kwegukana Ballon d’Or 6 n’ibikombe byinshi,we na mugenzi we Cristiano Ronaldo nibo bakinnyi ba ruhago batunze miliyari y’amadolari.









Ibi byose biri mu mitungo ya Messi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa