skol
fortebet

Yanga SC yanditse amateka igera ku mukino wanyuma wa CAF CC

Yanditswe: Thursday 18, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Yanga SC yageze ku mukino wa nyuma wa CAF Confederation Cup itsinze Marumo Gallants ibitego 2-1, iyisezerera ku giteranyo cya 4-1 mu mikino yombi.

Sponsored Ad

Wari umukino wo kwishyura wabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki 17 Gicurasi 2023, kuri Royal Bafokeng Sports Palace muri Afurika y’Epfo.

Yanga SC yinjiye muri uyu mukino ifite impamba y’ibitego bibiri yatsindiye mu rugo mu mukino ubanza. Marumo yasabwaga intsinzi y’ikinyuranyo cy’ibitego bitatu kugira ngo yizere kugera ku mukino wa nyuma.

Igice cya Mbere cyaranzwe no gusatira cyane kwa Marumo ariko umunyezamu wa Yanga, Djigui Diarra, akayibera ibamba.

Mu minota ya nyuma y’iki gice rutahizamu Fiston Kalala Mayele yazamukanye umupira neza atsinda igitego cya mbere ku munota wa 45.

Igice cya Mbere cyarangiye Yanga iyoboye umukino n’igitego 1-0. Ibi byatumye Marumo yinjira mu gice cya kabiri isatira cyane ishaka uko yakwishyura igitego hakiri kare.

Mu gihe yari yaryohewe no gusatira bikomeye, Mayele yafashe umupira awuterera imbere ye ariruka asiga myugariro wa Marumo, yinjira mu rubuga rw’amahina ahindura umupira kwa Kennedy Musonda atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 62.

Marumo yihariraga umupira cyane yakomeje gusatira, iza kubona igitego cy’impozamarira ku munota wa 91 cyatsinzwe na Ranga Chivaviro.

Umukino warangiye Yanga SC yatsinze Marumo Gallants ibitego 2-1, iyisezerera ku giteranyo cya 4-1 mu mikino yombi. Iyi kipe yabaye iya mbere ibikoze muri Tanzania.

Yanga SC izahura n’ikipe iva hagati ya USM Alger na ASEC Mimosas, amakipe yanganyije ubusa ku busa mu mukino ubanza.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa