skol
fortebet

Yaretse umupira w’amaguru ku myaka 29 kugira ngo ajye gusambana n’ibyamamare

Yanditswe: Friday 28, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Uwahoze ari kizigenza muri Premier League mu makipe nka Bolton, Crystal Palace na Aston Villa,Sasa Curcic,yemeje ko yaretse umupira ku myaka 29 kubera imibonano mpuzabitsina aho yemeje ko yaryamanye n’ibyamamare nka Carmen Electra na Naomi Campbell.
Uyu mugabo akiri umukinnyi,yakunze kuvugwa mu manyanga yo hanze y’ikibuga byatumye yitwa "The Serbian George Best".
Uyu mugabo wakinaga hagati mu kibuga,yageze mu mwaka wa 1995 aturutse mu ikipe ya Partizan ndetse amara imyaka ine mu cyiciro cya (...)

Sponsored Ad

Uwahoze ari kizigenza muri Premier League mu makipe nka Bolton, Crystal Palace na Aston Villa,Sasa Curcic,yemeje ko yaretse umupira ku myaka 29 kubera imibonano mpuzabitsina aho yemeje ko yaryamanye n’ibyamamare nka Carmen Electra na Naomi Campbell.

Uyu mugabo akiri umukinnyi,yakunze kuvugwa mu manyanga yo hanze y’ikibuga byatumye yitwa "The Serbian George Best".

Uyu mugabo wakinaga hagati mu kibuga,yageze mu mwaka wa 1995 aturutse mu ikipe ya Partizan ndetse amara imyaka ine mu cyiciro cya mbere,aho yaje gusezera mu mwaka wa 2000 ubwo yakiniraga ikipe ya Motherwell.

Uyu yahoze ari umukinnyi wa Yugoslavia yasezeye umupira ku myaka 29 kugira ngo ajye kwisanzura akore imibonano mpuzabitsina ndetse ngo umupira yari ageze aho umubangamira.

Curcic yigeze kuvuga ati: "Nahisemo kureka umupira ngo njye gukora imibonano mpuzabitsina.

Ntabwo nashoboraga gusinyira indi kipe niyo bari kumpa miliyoni 10 z’amapawundi ariko byari kuba bitandukanye iyo bampa abagore 15 batandukanye bo hirya no hino ku isi."

"Nashoboraga kubwira umuyobozi w’ikipe nti: ’Nyamuneka reka nshimishe aba bagore - nzabaha ibyishimo batigeze babona.’

"Muri iki gihe, igihe cyose ntekereje ku mupira w’amaguru numva nshaka kuruka."

Nyuma Curcic yanyomoje aya makuru avuga ko ari "imyanda" ariko ibyo yavuze ku mibonano mpuzabitsina ye ntibyahindutse.

Ubu uyu mugabo ufite imyaka 51 y’amavuko yavuze ko yaryamanye n’umukinnyi wa filime ya Baywatch witwa Electra ndetse n’umunyamideli ukomeye wo mu Bwongereza,Naomi Campbell.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa