skol
fortebet

Zaïre-Emery uhagaze neza muri PSG arasura u Rwanda

Yanditswe: Thursday 21, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi w’umufaransa na Paris Saint Germain, Warren Zaïre-Emery ategerejwe mu Rwanda uyu munsi aho araba aje kurusura no kureba ibyiza birutatse.

Sponsored Ad

Urugendo rwe ruri muri gahunda y’imikoranire ya PSG n’u Rwanda yo kwamamaza ubukerarugendo bwarwo ‘Visit Rwanda’.

Uyu musore w’imyaka 17 Gusa akomeje kwitwara neza muri PSG,aho aheruka kuba umukinnyi witwaye neza kurusha abandi mu mukino wa UEFA Champions League banganyije na Dortmund igitego 1-1 bakabona itike ya 1/16 cya UEFA Champions League.Uyu mukino yanatsinzemo igitego.

Uyu musore yakoze amateka yo kuba undi mwana muto uhamagawe mu ikipe nkuru y’Ubufaransa y’abagabo nyuma ya Maurice Gastiger wabikoze mu 1914.Akaba ari ku mwanya wa 3 mu bakinnyi bato cyane bakiniye Ubufaransa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa