skol
fortebet

Zamalek SC niyo yatwaye igikombe cya mbere cya BAL

Yanditswe: Sunday 30, May 2021

Sponsored Ad

Ikipe ya Zamalek SC yo mu Misiri yabaye iya mbere itwaye igikombe cya Basketball Africa league itsinze ku mukino wa nyuma ikipe ya US Monastir yo muri Tunisia amanota 76-63.

Sponsored Ad

Zamalek yari ku rwego rwo hejuru mu bwugarizi,yamize ubusatirizi bwa US Monastir iyitsinda iyirusha cyane mu gace ka kane k’umukino nyuma y’aho mu duce twabanje rwari rwabuze gica,bituma yegukana iri rushanwa ryari rikinwe ku nshuro ya mbere.

Agace ka mbere karangiye US Monastir iri imbere n’amanota 22-17,agace ka kabiri Zamalek yagatsinze ku manota 27-20 ndetse igice cya mbere cyose kirangira Zamalek itsinze 44-42.

Mu gace ka 3,Zamalek yatsinze 11-9 ya US Monastir hanyuma mu gace ka Kane,iyi kipe yo mu Misiri ishimangira itsinzi kuko yagatsinze ku manota 22-12.Umukino wose warangiye Zamalek yigaragaje ku manota 76 kuri 63.

Umukinnyi wa Zamalek witwa Walter Wallace Hodge niwe watowe nk’umukinnyi w’irushanwa [MVP].

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bitabiriye uyu mukino wa nyuma wa BAL 2021 waberaga muri Kigali Arena,Zamalek yatsinze US Monastir.

Patriots BBC yari iharagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Basketball Africa League risozwa kuri iki Cyumweru muri Kigali Arena, yabaye iya kane nyuma yo gutsindwa na Petro de Luanda yo muri Angola amanota 97-68 mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa