skol
fortebet

Zimwe mu mpamvu zitumye ikipe ya Kiyovu Sports imanuka mu cyiciro cya kabiri

Yanditswe: Friday 16, Jun 2017

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo nibwo imwe mu makipe y’ubukombe hano mu Rwanda Kiyovu Sports yamanutse mu cyiciro cya kabiri nyuma yo kurangiza ku mwanya wa 15 n’amanota 27 n’umwenda w’ibitego 16.Umuryango wagerageje gukusanya impamvu 5 nyamukuru ziteye iyi kipe yambara icyatsi n’umweru kwisanga mu cyiciro cya kabiri.
1.UBUKENE BUKABIJE
Nubwo ikibazo cy’ubukene kitari muri Kiyovu gusa niyo cyahungabanyije bikomeye kuko niyo yahise ihindura uko yaguraga abakinnyi nuko yakoreshaga ingengo y’imari aho yahise (...)

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo nibwo imwe mu makipe y’ubukombe hano mu Rwanda Kiyovu Sports yamanutse mu cyiciro cya kabiri nyuma yo kurangiza ku mwanya wa 15 n’amanota 27 n’umwenda w’ibitego 16.Umuryango wagerageje gukusanya impamvu 5 nyamukuru ziteye iyi kipe yambara icyatsi n’umweru kwisanga mu cyiciro cya kabiri.

1.UBUKENE BUKABIJE

Nubwo ikibazo cy’ubukene kitari muri Kiyovu gusa niyo cyahungabanyije bikomeye kuko niyo yahise ihindura uko yaguraga abakinnyi nuko yakoreshaga ingengo y’imari aho yahise itangira gukinisha abakinnyi bakiri bato n’abahembwa amafaranga make.Ibi byatumye urwego rw’imikinire rwayo rumanuka cyane iba insina ngufi icibwaho urukoma none bitumye iyi kipe y’amateka isubira mu cyiciro cya kabiri.

2.ABAKINNYI BATARI KU RWEGO RWA KIYOVU

Mu myaka ishize ikipe ya Kiyovu yari imwe mu makipe yagiraga abakinnyi bakomeye nka Tambwe Diouf, Leandre Bizagwira,Kawembe n’abandi ba hafi nk’aba Iranzi Jean Claude.Uyu mwaka siko byari bimeze kuko iyi kipe yari ifite abakinnyi batari ku rwego rwo hejuru aho abenshi yari inshuro ya mbere bakinnye mu cyiciro cya mbere ndetse batari bafite ubunararibonye bwo guhangana n’amakipe akomeye nka APR FC n’izindi.Byagora benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda kuvuga abakinnyi 11 babanzaga muri Kiyovu kuko byari ubwa mbere bakinnye ndetse ntabwo byari bimenyerewe muri kiyovu gukinisha abakiri bato.

3.GUHINDURA ABATOZA BURI MWAKA

Turebye mu myaka 5 ishize nta mutoza warangije imyaka 2 atoza Kiyovu Sports aho abenshi bashinjwaga ubugambanyi,kugurisha imikino,kwitwa ko atari abayovu,ba Yuda n’ibindi.Nyuma y’ibyo bihuha ubuyobozi bwicaga gitera aho kwica ikibimutera aho bamwe mu batoza nkaba Kayiranga Baptista,Seninga Innocent,Bizimungu Ali n’abandi bavuye muri iyi kipe nabi aho bavugaga ko batahawe ibyo babaga bumvikanye mu masezerano ndetse bamwe banashinje iyi kipe ubwambuzi.Uku guhindura abatoza bya buri mwaka byatumye habura uburyo bw’imikinire buhoraho aho abakinnyi bagorwaga n’imitoreze itandukanye y’abo batoza byatumye na bake bari bakiri muri Kiyovu bananirwa gufasha iyi kipe kuguma mu cyiciro cya mbere.

4.KUTITA KU BAKINNYI BAKUZE BARI BAFITE

Mbere y’umukino wa nyuma wagombaga guhuza Kiyovu na Rayon Sports wanashyize akadomo ku mibereho ya Kiyovu Sports mu cyiciro cya mbere,bamwe mu bakinnyi bakuze barimo Lomami Andre yabwiye abanyamakuru ko abatoza ba Kiyovu uyu mwaka batamukinishije uko abyifuza ndetse bagiye bamwicaza mu buryo budasobanutse kandi umwaka ushize wa shampiyona yari yatsindiye Kiyovu ibitego byinshi.Ibi byaragaragaye cyane kuko hari abakinnyi bakomeye batahawe umwanya kubera politiki nshya yazanywe yo gukinisha abakiri bato.Ikindi kandi mu ntangiriro z’iyi shampiyona dusoje ikipe ya kiyovu yarekuye abakinnyi bakuze bagombaga kuyifasha none birangiye bamanutse.

4.ABAFANA BA KIYOVU BARAYITERERANYE

Mu by’ukuri I Nyamirambo ni hantu hambere haba abafana ba Kiyovu ariko urebye umusanzu wabo mu gufasha iyi kipe wabaye muke hafi ya ntawo kuko haba ku bibuga bitandukanye iyi kipe yakiniyeho wahasangaga abafana ba Kiyovu mbarwa ndetse n’inama zategurwaga zo gufasha ikipe zitabirwaga n’ababarirwa ku ntoki.Ibura ry’abaterankunga naryo ryabaye ikibazo cy’ingutu muri byinshi bitumye iyi kipe itamanuka.

5.AMAHIRWE

Burya ntiwavuga impamvu yateye ikintu kuba wirengagije amahirwe kuko Urebye imwe mu mikino Kiyovu Sports yatsinzwe hari iyo yagiye itsindwa ku munota wa nyuma igitego kandi ntako itagize ngo ishake inota rimwe.Ibi nabyo bitumye imanuka kuko yaba gutsindirwa igitego mu minota ya nyuma hari n’ibitego yagiye ibura byabazwe.Iyo iza kubona amahirwe nta gushidikanya ko inota rimwe yaruhijwe na Gicumbi ritari kuvaho maze Gicumbi ikaba ari yo imanuka.

Icyerekana ko igikuta cyari gikomeye kigiye guhirima n’ukwasa imitutu kwacyo mu mpande zitandukanye, ibibazo bya Kiyovu byatangiye kera ntibyakemurwa n’abashinzwe kubikemura none magingo aya ikipe imaze imyaka irenga 50 igiye kujya ikina na za Giticyinyoni,United Stars,Vision jeunesse Nouvelle n’izindi.

Icyo twasaba ubuyobozi bwa Kiyovu nubwo buguye ntiburambarare bukomeze gushyigikira iyi kipe yari ubukombe hato mu myaka 3 iri imbere itaza kuba amateka nka zimwe twamenye zitacyibukwa nka Atraco FC,Mukungwa,Pantheres n’izindi.

Ibitekerezo

  • Mukungwa irahari yasimbuye na Musanze fc naho APR isimbura panthere noir fc

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa