skol
fortebet

Zinchenko yabwiye amagambo akomeye abakunzi ba Arsenal nyuma yo kwigaranzura Aston Villa

Yanditswe: Monday 20, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma yo gutsinda bigoranye Aston Villa ibitego 4-2,Umukinnyi Oleksandr Zinchenko yashimangiye ko Arsenal ishobora kugera "ku kintu icyo ari cyo cyose bashaka".
Iyi kipe y’umutoza Mikel Arteta,yagowe bikomeye n’umukino wa Aston Villa kuwa Gatandatu aho yakinnye yishyura ibitego inshuro ebyiri ariko bikarangira itsinze mu minota ya nyuma y’inyongera.
Ibi byatumye iyi kipe igarura icyizere cyo guhatanira igikombe cya shampiyona ya Premier League cyane ko yari imaze imikino 3 itakaza amanota. (...)

Sponsored Ad

Nyuma yo gutsinda bigoranye Aston Villa ibitego 4-2,Umukinnyi Oleksandr Zinchenko yashimangiye ko Arsenal ishobora kugera "ku kintu icyo ari cyo cyose bashaka".

Iyi kipe y’umutoza Mikel Arteta,yagowe bikomeye n’umukino wa Aston Villa kuwa Gatandatu aho yakinnye yishyura ibitego inshuro ebyiri ariko bikarangira itsinze mu minota ya nyuma y’inyongera.

Ibi byatumye iyi kipe igarura icyizere cyo guhatanira igikombe cya shampiyona ya Premier League cyane ko yari imaze imikino 3 itakaza amanota.

Ollie Watkins wa Villa yafunguye amazamu ku munota wa gatanu, naho Philippe Coutinho ashyiramo igitego cya kabiri ku munota wa 31, nyuma yuko Bukayo Saka ku munota wa 16 yari yashyizemo igitego cya Arsenal cyo kunganya.

Nuko Zinchenko atuma Arsenal yongera kunganya na Villa, ubwo yatsindaga igitego cya kabiri ku munota wa 61.

Mu minota y’inyongera, umunyezamu wa Villa Emiliano Martinez yitsinze igitego nyuma yuko ishoti ikomeye yari itewe na Jorginho ikubise umutambiko w’izamu ikagaruka, umupira ugakubita ku mutwe w’uwo munyezamu ukijyana mu izamu.

Gabriel Martinelli, wari winjiye mu kibuga asimbuye, yashyizemo icya nyuma cya Arsenal izamu rirangaye kuko umunyezamu Martinez yari yagiye mu rubuga rw’amahina rwa Arsenal ubwo Villa yateraga koruneri. Umukino urangira Arsenal itsinze Villa ibitego 4-2.

Nyuma w’uwo mukino wo ku wa gatandatu, Zinchenko yabwiye igitangazamakuru BT Sport ati: "Mbere na mbere, twafashe isomo rikomeye kuri twebwe twese ko tugomba kugira icyizere kugeza ku mpera ya nyuma na nyuma.

"Nkuko nabivuze mu gihe cyashize, iyi kipe ifite abantu batangaje cyane, bashobora kugera ku kintu icyo ari cyo cyose bashaka niba tugiye gukomeza guhatana no gukomeza kwizera.

"Uko twabyitwayemo twese mu gice cya kabiri ni bwo buryo bwiza cyane dukwiye gukomeza kwitwaramo.

Nkuko Zinchenko yabivuze, Arsenal yize isomo - ishobora kubona imbaraga no kwigirira icyizere, mu gihe guhatanira igikombe cya shampiyona bigeze aho rukomeye.

Avugira kuri televiziyo BT Sport, Peter Crouch wahoze ari rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza, yagize ati:

"Abantu benshi bamaze igihe bavuga ku myitwarire ya Arsenal - [bibaza niba] ishobora gukomeza guhatanira igikombe? Kandi ibyo yabisubije uyu munsi [ku wa gatandatu]".

Gutsinda uyu mukino,byatumye Arsenal isubira ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona nyuma y’aho Man City bahanganye inganyije igitego 1-1 na Nottingham Forest.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa