startimes
Kigali
startimes

Zinedine Zidane yatangaje ikintu kiri kumutera umujinya muri iyi minsi Real Madrid ihagaze neza

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 6 July 2020 Yasuwe: 6799

Umutoza w’ikipe ya Real Madrid ,Zinedine Zidane,yatangaje ko amaze kurambirwa amagambo ya bamwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru n’abafana ba FC Barcelona bakomeje gukwirakwiza ibihuha ko Real Madrid iri gutsinda kubera ubufasha bw’abasifuzi.


Sponsored Ad


Umutoza Zidane ufite ikipe iri gukina umupira mwiza muri iyi minsi yatangaje ko arambiwe amagambo y’abakunzi ba ruhago bamwe na bamwe bakomeje gusuzugura bikabije ikipe ye bakayishinja ko ifashwa n’abasifuzi.

Zidane yagize ati “Ndambiwe kumva ngo dutsinda kubera abasifuzi.Ntabwo bizahinduka ariko abakinnyi bakwiriye icyubahiro.Nta n’umwe uteze kudukura ku ntego twihaye.”

Ibi Zidane yabitangaje nyuma y’umukino wo kuri iki cyumweru batsinzemo ikipe ya Athletic Club igitego 1-0 cyatsinzwe na Sergio Ramos kuri penaliti.

Iyi penaliti yakorewe kuri Marcelo ije ikurikiye iyo Real Madrid yabonye mu mukino baherukaga gukina na Getafe nawo bakawutsinda kuri penaliti.

Abakunzi ba FC Barcelona n’abandi bamwe badafite aho babogamiye bemeza ko Real Madrid ifashwa n’abasifuzi nyamara izi penaliti Real Madrid izihabwa na VAR.

Zidane yabwiye abanyamakuru ko kuri we bataratwara igikombe kuko hakiri imikino myinshi yo gukina gusa yemeje ko ikipe ye ihagaze neza ndetse n’amanota bakuye ku kibuga San Mames ari ingirakamaro.

Ati “Kuva tutatwara igikombe mu mibare,ntabwo twakwirara ngo duhite dutangira kugitekereza.N’intsinzi y’ingirakamaro tubonye mu mukino wari wuzuyemo guhangana cyane.

Perezida w’ikipe ya FC Barcelona, Josep Maria Bartomeu,yatangaje ko VAR isigaye iri ku ruhande rwa Real Madrid cyane ndetse irimo kuyifasha kwegukana igikombe.

Uyu mugabo yabitangaje nyuma y’aho ikipe ye inyagiye Villarreal ibitego 4-1 ariko ikaba irushwana amanota 4 na Real Madrid hasigaye imikino 4 ngo La Liga 2019/2020 irangire.

Yagize ati “Narebye umukino wabo kuri San Mames kugeza igice cya kabiri kirangiye.Nararakaye cyane kubera ko dufite shampiyona ikomeye ku isi ariko VAR nyuma ya Coronavirus ikaba itarakoresheje ukuri.Yagiye ihindura ibikwiye kuva mu mukino kandi igafasha ikipe imwe.”

Barcelona nyuma yo kuva muri Guma mu rugo yanganyije na Sevilla,Celta Vigo na Atletico Madrid mu gihe Real Madrid yatsinze imikino yayo yose 7 biyifasha gufata umwanya wa mbere aho kugeza ubu irusha mukeba amanota 4.

Real Madrid isigaje imikino 4 irimo kwakira Deportivo Alaves gusura Granada,kwakira Villarreal.Izasoza isura ikipe ya Leganes.

Barcelona isigaje guhura na Espanyol mu rugo,gusura Real Valladolid,kwakira Osasuna.Izasoza shampiyona isura Deportivo Alaves.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Cameroun yitwaye neza mu gikombe cy’isi cya 1990 igiye guhabwa amazu imaze...

Ikipe y’igihugu ya Cameroun yamamaye cyane mu gikombe cy’isi mu 1990 mu...
7 August 2020 Yasuwe: 1494 0

Rutahizamu wa Wolves yasekeje benshi kubera agashya yakoze mbere y’umukino...

Rutahizamu wa Wolves witwa Adama Traore yatunguye benshi ubwo mbere...
7 August 2020 Yasuwe: 2171 0

Zinedine Zidane yavuze impamvu idasanzwe yatumye akura Gareth Bale mu...

Umutoza wa Real Madrid,Zinedine Zidane yatangaje ko yakuye rutahizamu wa...
7 August 2020 Yasuwe: 2463 0

Muhadjiri yahishuye impamvu yateye umugongo Rayon Sports bari bumvikanye...

Rutahizamu Hakizimana Muhadjiri wamaze gusinyira AS Kigali yatangaje ko...
6 August 2020 Yasuwe: 3619 0

Muhadjiri yateye umugongo Rayon Sports asinyira AS Kigali

Rutahizamu HAKIZIMANA Muhadjiri wari utegerejwe cyane n’abakunzi ba Rayon...
6 August 2020 Yasuwe: 1124 0

Aubameyang yemeye kongera amasezerano nyuma yo kumva ko Arsenal igiye...

Rutahizamu akaba na kapiteni wa Arsenal,Pierre-Emerick Aubameyang yemeye...
6 August 2020 Yasuwe: 3930 0