skol
fortebet

Zinedine Zidane yavumye bikomeye VAR yamubujije kuyobora La Liga

Yanditswe: Monday 10, May 2021

Sponsored Ad

Umutoza wa Real Madrid,Zinedine Zidane,yarakajwe cyane na Penaliti itavugwaho rumwe yahawe Sevilla FC mu mukino amakipe yombi yanganyije ibitego 2-2 muri shampiyona ya La Liga iri mu mahina.

Sponsored Ad

Iyi penaliti yahawe Sevilla amakipe yombi anganya igitego 1-1,yatanzwe nyuma y’aho rutahizamu Karim Benzema yari amaze gutegerwa mu rubuga rw’amahina n’umunyezamu Bono wa Sevilla hanyuma VAR ihamagara umusifuzi imubwira ko hari ikosa ryari ryakozwe mbere y’iryo.

Zidane wari witeze ko agiye guhabwa penaliti ndetse n’umunyezamu Bono agahabwa ikarita y’umutuku,yatunguwe no kubona umusifuzi atanze penaliti ya Sevilla kubera ko VAR yemeje ko myugariro Eder Militao yakoze umupira mu rubuga rw’amahina.Iyi penaliti yinjijwe neza cyane na Ivan Rakitic.

Real Madrid yaraye ikinnye uyu mukino nyuma yo kumenya ko FC Brcelona na Atletico Madrid banganyije 0-0,yarangaye cyane inganya uyu mukino nyamara yari ifite amahirwe yo gutsinda ikayobora uyu mukino.

Nyuma y’umukino,Zidane wari ufite agahinda kenshi cyane ati “Ndarakaye cyane.Mukwiriye kunsobanurira itegeko ryo gukora ku mupira [handball].Navuganye n’umusifuzi musaba ubusobanuro.Yambwiye ko Militao yakoze ku mupira ariko undi mukinnyi ntawe yakozeho.Sinkunda kuvuga ku basifuzi ariko uyu munsi ntabwo byagenze neza.

Nabonye umukinnyi wa Sevilla akora ku mupira mu rubuga rw’amahina n’uwa Real Madrid ariko hahanwe uwa Real Madrid.Uko niko kuri.Ntabwo tuzi itegeko ryo gukora ku mupira.Umusifuzi yari hafi ariko ntayo yatanze ahubwo yaretse umukino urakomeza hanyuma tubonye penaliti igaragara VAR ntiyayiduha ahubwo iyiha Sevilla.

Ntabwo ndongera kureba amashusho ariko Militao ntiyarebaga n’umupira.Wamuguye ku kuboko atabishaka.Turababaye cyane kubera ko iyo penaliti itahinduye umukino ahubwo yagabanyije amahirwe yacu yo gutwara shampiyona.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa