skol
fortebet

Zlatan Ibrahimovic yahawe ikarita itukura ya mbere muri shampiyona y’Amerika MLS

Yanditswe: Tuesday 22, May 2018

Sponsored Ad

Rutahizamu w’umunya Sweden ukinira ikipe ya LA Galaxy yabonye ikarita y’umutuku ya mbere kuva yagera muri USA,ubwo yakubitaga urushyi umukinnyi witwa Michael Petrasso wa Montreal Impact bari bahanganye amuziza kumukandagira.

Sponsored Ad

Muri uyu mukino LA Galaxy yatsinzemo igitego 1-0,Zlatan Ibrahimovic yahawe ikarita y’umutuku ku munota wa 40 ubwo yakubitaga urushyi mu maso mababa wa Montreal impact bombi baryama hasi bicanga umusifuzi Ismail Elfath, nyuma aza kubona amashusho y’uko byagenze kuri televiziyo yo muri stade,ahita afata icyemezo cyo guha ikarita itukura Ibrahimovic.

Zlatan yahawe ikarita ya 13 y’umutuku mu mateka ye,aho yahaweamakarita 3 y’umutuku muri Paris Saint-Germain, Inter Milan na AC Milan, ahabwa 2 muri Juventus n’imwe muri FC Barcelona.

Ibrahimovic ukundwa na benshi mu bakunzi ba ruhago kubera udukoryo agira agomba gusiba imikino 2 irimo uwa San Jose Earthquakes na FC Dallas.

LA Galaxy ya Zlatan,iri ku mwanya wa 7 mu gice cy’Iburengerazuba aho imaze gutsinda imikino 4 muri 11 iheruka gukina mu gihe uyu rutahizamu we amaze gutsinda ibitego 3.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa