skol
fortebet

Abahanzi bakomeye bivugwa ko bazitabira ubukwe bwa The Ben

Yanditswe: Thursday 21, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ubukwe bwa The Ben na Pamella buzabera muri Kigali Convention Centre, ku wa 23 Ukuboza 2023,byitezwe ko buzatahwa n’abantu batandukanye biganjemo ab’ibyamamare aba bombi batumiye.

Sponsored Ad

Mu gihe hitezwe abarimo Diamond Platnumz na Meddy,hari abahanzi benshi bo mu karere byitezwe ko bazaza gushyigikira The Ben by’umwihariko abo bakoranye indirimbo

Hari abahanzi bivugwa ko bazaza barimo Otile Brown wo muri Kenya, wakoranye na The Ben indirimbo "Can’t get enough", Ommy Dimpoz wo muri Tanzania bakoranye indirimbo "I Got you" na Rema Namakula wo muri Uganda bakoranye indirimbo "This is love".

Abandi bahanzi bitezwe harimo Meddy usanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Diamond wo muri Tanzania na bo amakuru avuga ko bategerejwe i Kigali mu bukwe bwa The Ben nubwo bitaremezwa mu buryo budasubirwaho.

Usibye aba bavuzwe, byitezwe ko ubukwe bwa The Ben buzitabirwa n’abahanzi benshi barimo abo mu Rwanda no hanze yarwo nubwo amazina ya bose ataramenyekana byeruye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa