skol
fortebet

Alliah Cool wa Kigali Boss Babes yifatiye ku gahanga abasetse icyongereza cye

Yanditswe: Thursday 26, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyikazi wa Filime, Isimbi Alliance wamenyekanye nka Alliah Cool, yagize icyo abwira abantu bamaze iminsi baseka icyongereza yavugiye ku rubyiniriro mu itangwa ry’ibihembo bya Trace Awards 2023, ubwo Kigali Boss Babes bari bagiye gushyikiriza Davido igihembo yegukanye.

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 21 Ukwakira 2023 muri BK Arena byari ibicika kubera ibirori bikomeye muri Afrika byahabereye by’itangwa ry’ibihembo bya Trace Awards. Ikintu cyaraye mu mitwe y’abantu batari bacye ni Kigali Boss Babes.

Ubwo Alliah Cool yari ajyanye na mugenzi we Queen Douce ku rubyiniriro guha Davido igihembo cye, hajemo akantu ko kutamenya uko ibintu byagenze. Muri ibi bihembo, nta segonda (second) na rimwe ryatakazwaga, umuhanzi umwe yavaga ku rubyiniriro, undi agahita aza vuba vuba nta gutinzamo.

Ubwo Kigali Boss Babes bari bagiye ku rubyiniriro, Alliah Cool we yabanje kwivuga ibigwi yivugira n’abo ari bo, ntiyamenya ko abahatanye barangije kuberekana.

Uburyo yavugagamo icyongereza, byasigaye ari inkuru mu bantu batari bacye ndetse bakomeza no kubaserereza bavuga ko nta cyongereza bazi, abandi bakavuga ko bitari ngombwa ko birirwa bajya imbere kwivugirayo.

Ubwo yari mu kiganiro ku Isimbi Tv ikorera kuri Youtube, Alliah Cool yavuze ko anenga bikomeye abantu bashobora kwataka undi ngo ni uko yavuze ikintu runaka kandi utazi impamvu yakivuze. Ati: "Ubundi ukuntu ibintu byari bipanze, twebwe twari kujya imbere, hanyuma icyo twari gukora hariya gusa kwari ukuvuga izina ry’umuhanzi umaze gutwara igihembo ntitugire ikindi tuvuga".

Ariko ari nkawe, ukeneye ko ibikorwa byawe bigera kure, bikamenyekana, ukabona amahirwe nk’ariya ashobora gutuma ibikorwa byawe bimenyekana wari kubigenza ute? Kuko icya mbere byari biri gukurikirwa n’abantu benshi cyane kandi icyo twashakaga cyo kugira ngo tumenyekane twakigezeho. Iyo niyo mpamvu twabanje kwivuga".

Agaruka ku bantu basetse icyongereza yavugiye ku rubyiniro, yavuze ko icya mbere ari uko ubutumwa watanze bwumvikana ibindi byose ni ukwigira nkana. Ati" Ibyo kunseka ngo navuze icyongereza nabi, reka mbabwire, icya mbere ubundi ni uko mbasha kumvikanisha icyo nashakaga kuvuga".

Ikindi kandi njyewe navukiye mu cyaro, amashuri nize narayababwiye ntabwo muyayobewe, nta nubwo nigeze mbihishamo ngo ngende mbabwira ngo nize ibintu birenze. Uretse kuba narumvise abantu bavuga icyongereza nanjye nkakivuga, ikindi kandi kikaba kintunze kuko ibyo nkora byose mbikora mu cyongereza, nta muntu n’umwe urampa n’igiceri cy’ijana tutavuganye kandi mu cyongereza".

Alliah Cool yemeza ko nubwo bamusetse, ariko Abanyarwanda bazi icyongereza neza ari bake kuko buriya uwo ariwe wese umukurikiranye neza wamwumvaho amakosa. Avuga ko icya mbere ari uko avuga bikumvikana kandi nta nubwo yari kubona amahirwe nk’ariya yo kwigaragaza ngo narangiza ayaterere inyoni kuko abana be bakeneye kwiga, ndetse n’umuryango we ukeneye kubaho muri rusange.

Akomeza avuga ko atazigera na rimwe areka kuvuga ibintu uko abyumva ngo ni ukugira ngo abantu batamuseka cyangwa batamumwaza. Yemeza ko ushobora kuba uzi icyo cyongereza hanyuma ukirirwa ku mbuga nkoranyambaga ushaka amafoto ye kugira ngo utangeho ibitekerezo muri cya cyongereza cyawe kiza nyamara kitagize icyo kikumariye, mu gihe we utazi neza icyo cyongereza, icyo azi kikaba kimutunze ndetse akanicarana n’ibikomerezwa.

Alliah Cool avuga ko kumuvuga n’itsinda babamo rya Kigali Boss Babes babyishimira cyane kuko byaba bibabaje bamara igihe batavuzweho, avuga biri mu bintu byadindiza ibikorwa bye.

Kuri ubu itsinda rya Kigali Boss Babes riri gutegura ikiganiro kivuga ku buzima bwabo bwite bise "Reality Tv Show". Alliah avuga ko amashusho y’iki kiganiro bayafatiye mu bihugu bitandukanye birimo: Dubai, Senegal, China, Nigeria ndetse no mu Rwanda.

Kigali Boss Babes ibarizwamo abagore bagera kuri 6 aribo: Alliah Cool, La Boss, Queen Douce, Gashema Sylivie, Camilla Yvette ndetse na Christella.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa