skol
fortebet

Amafoto: Zari Hassan wabyaranye na Diamond Platnumz yakoze ubukwe

Yanditswe: Friday 06, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’amezi atanu yambwitswe impeta, Zarina (Zari) Hassan, yasezeranye kubana akaramata n’umukunzi we Shakib Lutaaya mu bukwe bwabereye muri Afurika y’Epfo.

Sponsored Ad

Zari Hassan w’imyaka 43 na Shakib Lutaaya w’imyaka 31 bakoze ubukwe nyuma yo guhurira i Pretoria mu 2022.

Kugeza ubu nta byinshi biratangazwa ku bukwe bwa Zari na Shakib Lutaaya dore ko na bo ubwabo batarashyira hanze amafoto y’ibi birori.

Ni ubukwe bwagaragayemo abana ba Zari, umubyeyi (mama) wa Shakib Cham n’umunyamuziki Fantana uherutse gushyamirana na Zari binyuze muri Filime Young, Famous, and African.

Amashusho y’ubu bukwe yafashwe n’ikipe ngari ya Netflix ari na yo itunganya filime y’uruhererekane “Young, Famous, and African” bivugwa ashobora kuzanyuzwa muri iyi filime mu bice byayo bitarasohoka.

Urugendo rw’urukundo rwabo rwatangiye muri Gicurasi 2022 nyuma y’imyaka itatu Zari yari amaze anyura mu basore batandukanye ashaka umukunzi ubwo yari amaze gutandukana na Diamond Platnumz.

Uyu mubyeyi w’abana batanu wanyuzwe n’urukundo ahabwa n’uyu musore arusha imyaka 12 baherutse guhamya isezerano ryo kubana mu Idini ya Islam (Nikah ceremony) mu birori byabaye muri Mata 2023 bibera mu Mujyi wa Pretoria muri Afurika y’Epfo.

Zari akoze ubukwe ubugira gatatu nyuma ya Ivan Semwanga bashyingiranwe mu 2011 bagatandukana mu 2013 babyaranye abana batatu.

Nyuma yaho yahuye na Diamond Platnumz bamarana imyaka ine batandukana ku wa 14 Gashyantare 2018 bafitanye abana babiri.

Mbere y’uko Zari ahura na Shakib Cham Lutaaya uyu mubyeyi yakundanye by’igihe gito n’abasore bakiri bato batandukanye barimo, King Bae, Dark Stallion, GK Choppa na Williams Bugembe (Boss Mutoto).


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa