skol
fortebet

Amateka ya Tyla,umukobwa wafashe isi yose kubera indirimbo imwe

Yanditswe: Tuesday 02, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Rimwe na rimwe indirimbo imwe niyo gusa uba ucyeneye nk’umuhanzi. Muri uyu mwaka, Tyla yabonye iye.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa wo muri Africa y’Epfo indirimbo imwe yise Water yamugize icyamamare, ubu amaze kumenyekana kandi arakunzwe henshi ku isi.

Tyla w’imyaka 21 ati: “Nkiyirangiza, naravuze nti ‘iyi irarenze’. Nisanze nanjye nyumva buri kanya. Ubusanzwe iyo umuhanzi yumva indirimbo ye kenshi arayirambirwa. Ariko sinigeze nyirambirwa.”

Ibyo yibwiraga byari ukuri. ‘Water’ yaje mu ndirimbo eshanu za mbere zikunzwe mu bihugu byinshi, irangiza 2023 ariyo ndirimbo ya Afrobeats yacuranzwe kurusha izindi kuri Spotify.

Muri Amerika, Tyla yabaye umuhanzi wa mbere wo muri Africa y’Epfo uririmba wenyine winjiye kuri Billboard charts mu myaka 55 ishize, ndetse yarangije uwo mwaka ashyizwe mu bashoboraga kwegukana igihembo cya Grammy muri ‘best African music performance’.

Uku kuzamuka kwe kwatumye anaba uwa kane ku rutonde rwa BBC Sound Of 2024 – ruteganya abahanzi bazaranga amezi 12 akurikiyeho muri muzika.

Mu kiganiro na BBC kuri Zoom ari i Los Angeles, Tyla yagize ati: “Ndi hejuru y’Ukwezi. Ndishimye kandi ndashima cyane ko nabashije kuza mu bahanzi beza. Ni ibintu byiza!”

None, indirimbo imwe niyo uba ukeneye gusa? Tyla avuga ko kuri we n’izindi ‘hits’ nyinshi ziri mu nzira.

Ati: “Intego yanjye iteka ni imwe, ni ukuba umwe mu bakomeye cyane kw’isi muri pop. Ndi umuntu w’inzozi zikomeye, hari uburyo nakomeje kwizera ko ibintu nk’ibi bizambaho.”

Intangiriro

Yavukiye anarererwa i Johannesburg mu muryango ufite inkomoko muba Zulu, Abahinde, abo mu birwa bya Maurice, n’abo muri Ireland. Tyla Laura Seethal, yari azi neza kuva cyera ko ashaka kuba umuhanzi kuva yaririmba imbere y’abanyeshuri bose bateranye ku ishuri yigagaho.

Ati: “Nari muto ariko nari mbikunze. Icyo gihe ndirimba, nyogokuru yari aho mu mbaga yishimye cyane!”

Kuva icyo gihe, ikiruhuko cye yagikoreshaga yitoza muzika, yandika indirimbo cyangwa ashyira kuri YouTube iza Justin Bieber yasubiyemo.

Ntabwo yari yemerewe gukoresha imbuga nkoranyambaga ariko iyo se yarangaraga yafataga telephone ye akihisha agashyira indirimbo kuri Instagram account y’ibanga, akoherereza links Drake na DJ Khaled.

Ntibigeze bamusubiza, ariko imwe muri video ze zakuruye umufotogarafe witwa Garth von Glehn, wahise wandikira email uyu mukobwa wari ukiri umwangavu amubwira ko yamubera ‘manager’.

Tyla yacyetse ko ari umushukanyi hashira ibyumweru yaramwihoreye…ariko agahora abitekereza. Amaherezo yapanze uko bahura (ari kumwe n’ababyeyi be) maze von Glehn ategura kumufata amajwi bwa mbere.

Ati: “Byarangiye njya muri studio buri weekend mu mwaka wanjye wa nyuma ku ishuri. Uwo mwaka wagiye kurangira narabwiye ababyeyi banjye ko nshaka gukora ibi mu buryo buhoraho.

“Ariko hari ikindi kintu nagombaga guhangana nacyo”

“Amarira menshi”

Ababyeyi be ntibabyishimiye. Bifuzaga ko aguma mu ishuri. Atabishaka, yiyandikishije kwiga ibijyanye na mining engineering, igihe kimwe yatekereje kubireka agasanga se mu kazi ko guhiga amafaranga ukora utuzi twinshi.

Impamvu y’ababyeyi be yari ifite ishingiro – nta muhanzi wo muri Africa y’Epfo wigeze yamamara ku rwego rw’isi muri pop – ariko Tyla yari afite ingingo itandukanye.

Ati: “Njye nareberaga kuri Rihanna, yavuye hanze ya Amerika maze ayobora uru ruganda”. Niba umukobwa wo muri Barbados yarabikoze, kuki nawe atabikora?

“Nyuma y’amarira menshi”, ababyeyi be bamuhaye ikiruhuko cy’umwaka atiga akora umuziki. Bumvikana ko ibyo nibidacamo azasubira mu ishuri akiga kaminuza.

Aseka ati: “N’ubu ndacyari mu mwaka w’ikiruhuko!”

Mu 2019 Tyla yasohoye indirimbo ye ya mbere Getting Late, yasaga n’izanye ubwoko bushya bw’injyana.

Iyo njyana bise Popiano, ni uburyo yavuguruye anavangira Amapiano – injyana ikunzwe ya Africa y’Epfo ihuje injyana za reggae, jazz na kwaito irimo umuryanga wa bass uremereye.

Tyla arasobanura ati: “Amapiano nayiyumvagamo, nk’umukobwa wo muri Africa y’Epfo. Ariko kandi nkakunda na pop na R&B, rero nashatse kuvanga izo njyana n’injyana y’iwacu. Byarizanye gutyo mu buryo kamere.”

Getting Late yashyize Tyla ku murongo uzamuka muri Africa y’Epfo – ariko iyi ndirimbo nta video yari ifite kuko nta bushobozi bwo kuyikora yari afite.

Yakoze byose ashakisha uko ayikora. ‘Manager’ we niwe wabaye umuyobozi wayo, inshuti ye niyo yambitse abayirimo, ariko intego iguma kuba “gukora video iruta izindi Africa y’Epfo yigeze ibona”.

Ati: “Byose ku bwacu, nta mafaranga y’abandi –tuyirekuye, imibare yaragurutse. Yahinduye ubuzima bwanjye.”

‘Sinabazwa abatandukanye’ kubera Water

Getting Late yakanguye ibikomerezwa mu gukora muzika ku isi.

Igihangange mu kuyobora muzika Sylvia Rhone – wakoranye na Missy Elliot, AC/DC, Erykah Badu na Travis Scott – we yamanitse icyapa kinini i Johannesburg mu kwerekana ubushake bwe.

N’ubu atangaye, Tyla aribuka ati: “billboard yose iriho isura yanjye, yanditseho ngo ‘Love, Sylvia Rhone from Epic’,”.

Ariko icyabaye ingenzi mu bwumvikane bwabo ni uko Rhone yamwijeje ubwisanzure muri muzika “byari ibintu by’ingenzi cyane kuri njye, kuko sinifuzaga guhindura injyana yanjye kugira ngo menyekane ku isi.”

Nk’ako kanya Tyla yari avuye muri Africa y’Epfo ku nshuro ya mbere, ajyana na Chris Brown muri Tour ye akaririmbamo akanabyina.

Aho yarahazamukiye, buri mwanya abonye agasiga ikintu mu mutwe w’abakunda muzika ko nawe arimo gukomanga.

Indirimbo ze z’urukundo nka Overdue, na Been Thinking zamufashije kuzamuka kurushaho. Ati: “Nasomye cyane iby’urukundo mu rubyiruko nkiri muto, kandi nkunda inkuru nk’izo.”

Water niyo yaciye ibintu, aho ayikoreshamo amagambo asembura ubushake akurura umugabo amwerekeza ku buriri bwe amubwira ati: “Mbiza icyuya, nshyushya kurushaho / Mpeza umwuka, mpindura amazi.”

Amagambo y’iyi ndirimbo yayahereye ku yo mu ndirimbo Rock The Boat ya Aaliyah – indi ndirimbo nayo ivuga ibyo mu buriri – ariko umudundo wayo ni umwimerere we, urimo ingoma zimbitse za Amapiano ndetse n’amagambo ya ‘slang’ yo muri Africa y’Epfo.

Vuba vuba iyi ndirimbo yahise yamamara kuri TikTok, aho miliyoni z’abantu biganye uburyo bwa Tyla bwo guceza ashyiramo n’akaringushyo yisukaho icupa ry’amazi ku mugongo.

Iyi ‘trend’ ‘yaratwitse’ bikomeye – aho abakobwa n’abagore bajyaga iruhande rw’abakunzi babo b’abasore bagacuranga iyi ndirimbo – maze bagaceza mu buryo ‘bushotora’ abasore nk’ubwo muri video ya Tyla.

Tyla avuga ko atabazwa gutandukana kw’abakundana kwagiye kuva muri ibi.

Aseka cyane, ati: “Ibyo rwose sinabiryozwa.”

Iyi ndirimbo yamuzungurukije isi, mu biganiro kuri za TV na ‘stages’ zitandukanye yarotaga akiri umwana. Bwa mbere yabonetse muri Milan Fashion week, ndetse yicarana na Kim Kardashian mu gitaramo cya Dolce and Gabbana’s Fall/Winter.

Ciara, Normani, Jack Harlow n’umwe mu bagize BTS witwa Kim Tae-hyung (aka V) bose bamusabye gukorana – ariko byaramurenze ubwo Janet Jackson yatangiraga guceza Water mu ndirimbo ye What Have You Done For Me Lately muri Tour yakoreye muri Amerika.

Tyla ati: “Naravuze nti ’What the heck!’ Maze nawe aranyandikira ambwira ati, ’Ishyuka, komeza uhirwe’.

“Byarandenze. Sinibazaga ko Janet Jackson yafata umwanya wo kugira n’ijambo ambwira. Birarenze.”

Umugambi wa Tyla wo kwigarurira isi rero uri mu ngiro. Kandi avuga ko yiteguye gukurikiza Water album ye ya mbere muri Werurwe(3).

Ati: “Ndumva abantu bazatungurwa, bati ‘Ese uyu mukobwa yavuye he?’

“Rero ndishimye cyane kuko iyo ndimo kumva iyi album (arimo gutunganya), ndavuga nti ‘abantu ntabwo biteguye’!”

Birashoboka ko abafana be baziyongera koko muri 2024 – ariko umufana we ukomeye, guhera igihe aririmbira abanyeshuri aho yigaga, aracyari nyirakuru Ivy.

Araseka ati: “Arabikunda! Areba ‘performances’ zanjye zose.

“Kandi buri gihe uko ntashye arambwira ati: “Unzaniye amadorari angahe?”

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa