skol
fortebet

Ari mu gahinda gakomeye nyuma yo kwishongora kuri Wizkid wari ugiye kumuhindurira ubuzima

Yanditswe: Tuesday 07, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuraperi ukomoka muri Nigeria witwa Phenom yatangaje ko ahora yicuza cyane kuba ataremeye gukorana na Wizkid n’ubwo mu masezerano y’ibyo yamubwiraga azamugezaho nta kintu cyari gishamaje.

Sponsored Ad

Ubwo Wizkid yegeraga Phenom kugira ngo bakorane, uyu muhanzi yari afite abandi bantu bavuganaga nawe ndetse bamusezeranya ibya mirenge kurusha Wizkid wamwerekaga inzira iboneye y’umuziki gusa kandi ibyo bitaribwa.

Ubwo yari mu kiganiro Episode of the terms and condition, yatangaje ko yicuza bikomeye cyane kuba yarirengagije Wizkid kubera intica nikize y’amafaranga yamuhaga ariko naho yagiye akabura byose yifuzaga mu muziki.

Yagize ati "Wizkid yarenyegereye icyo gihe twari dufitanye umubano mwiza. yambwiye ko anshaka tugakorana. Ibyo mvuga ni ukuri yashakaga kumfasha gukora kuri album yange. Icyo gihe nabajije mama arambwira ati hoya mwana wange banza ukorane n’abo mwasinyanye mwuzuze amasezerano mwagiranye ureke kujarajara.

Phenom akomeza agira ati "N’ubwo amasezerano ya Wizkid atari asamaje nk’ayabandi ntazi, Olamide yari yaramaze kunyegera ariko hari n’abandi benshi bari baranyegereye. Icyo gihe G-Waggon bampaga miliyoni 100 Naira. nari mfite amahitamo menshi akomeye."

Phenom akomeza avuga ku bintu yicuza kandi yarabonye amafaranga menshi, yavuze ko icyo yicuza ari uko yafashe umwanzuro ahubutse cyane kuri ubu akaba abona yaritesheje umugisha we kandi ubusanzwe bavuga ko uza rimwe mu buzima.

Phenom ni umuhanzi watangiye gukora umuziki akiri umwana dore ko ku myaka 18 yashyize hanze album ye ya mbere mu buzima bwe icyo gihe anavuga ko gukora umuziki ari impano n’ibintu akunda ariko nyuma yaje kugwa mu bishuko by’amafaranga yahabwaga akibagirwa gukomeza gukora ibintu akunda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa