skol
fortebet

Benshi bitabiriye umuhango wo gusezera ku murambo wa Yvan Buravan [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 23, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhango wo guha icyubahiro no gusezera ku muhanzi Yvan Buravan witabiriwe n’imbaga aho uri kubera muri Camp Kigali.
Uyu mugoroba witabiriwe n’umuryango n’inshuti za Buravan, abakunzi b’umuziki ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye cyane ko kwinjira byari ubuntu nubwo mbere hari habanje kuvugwa ibihuha ko bazishyura.
Inkuru y’urupfu rw’Umuhanzi Burabyo Yvan wari uzwi cyane nka Yvan Buravan w’imyaka 27, yamenyekanye mu rukerera rwo ku wa 17 Kanama 2022, aguye mu bitaro byo mu Buhinde aho yari (...)

Sponsored Ad

Umuhango wo guha icyubahiro no gusezera ku muhanzi Yvan Buravan witabiriwe n’imbaga aho uri kubera muri Camp Kigali.

Uyu mugoroba witabiriwe n’umuryango n’inshuti za Buravan, abakunzi b’umuziki ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye cyane ko kwinjira byari ubuntu nubwo mbere hari habanje kuvugwa ibihuha ko bazishyura.

Inkuru y’urupfu rw’Umuhanzi Burabyo Yvan wari uzwi cyane nka Yvan Buravan w’imyaka 27, yamenyekanye mu rukerera rwo ku wa 17 Kanama 2022, aguye mu bitaro byo mu Buhinde aho yari yaragiye kwivuriza uburwayi bwa Kanseri y’urwagashya.

Iyi ni nkuru yashenguye imitima ya benshi bamukunze mu ndirimbo zitandukanye haba mu Rwanda no mu mahanga.

Yvan Buravan urashyingurwa kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Kanama 2022,umubiri we wagejejwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe mu gitondo cyo kuwa 19 Kanama 2022.

AMAFOTO: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa