skol
fortebet

Biravugwa ko Urukundo rwa Tanasha na Diamond Platnumz rwageze ku ndunduro

Yanditswe: Monday 02, Mar 2020

Sponsored Ad

Amakuru ava mu binyamakuru bitandukanye aravuga ko Umunyakenyakazi Tanasha Donna yamaze gutandukana n’icyamamare Diamond Platnumz bari bamaze imyaka 2 bakundana urukundo rukaze.

Sponsored Ad

Inkuru zo gutandukana na Diamond zatangiye ubwo Tanasha yagiraga inama abakobwa n’abagore yo gutandukana n’abakunzi babo biyemera bikabije [narcissists].

Yagize ati “Abantu nkaba nta bumuntu bagira,buba bwarabavuyemo.Ni ba sekibi ba nyabo.Bimeze nko kubyinana na shitani.Mubababarire,mubasige mureke Imana abe ariyo yita ku iherezo ryabo[karma].Abantu biyemera bikabije baba bumva ko iherezo ryabo ritazabakubita kugeza ubwo bibaye.Rimwe na rimwe bisaba ubunararibonye no kumenya ko ukwiriye kwiga,gusenga cyane,byaba na ngombwa gatanu ku munsi.Kuko kubana n’umwiyemezi kabuhariwe ninko kubana na shitani ubwe.Murinde ubugingo bwanyu."

Tanasha yongeye guca amarenga yo gutandukana na Diamond ku mbuga nkoranyambaga,ubwo yashimiraga Imana [ Allah] ko ifunga umuryango umwe igafungura indi myinshi ndetse avuga ko yageze muri Kenya amahoro we n’umuhungu we Naseeb Jr.

Mu butumwa Tanasha yashyize kuri Instagram ye yagize ati “Imana ikura abantu bamwe mu buzima bwawe kubera ko iba yumvise ibiganiro utabasha kumva ndetse yanabonye ibintu utabashije kubona…Ndumva kubaho kwawe Allah.Buri gihe ufunga umuryango umwe ugafungura undi.

Amakuru aravuga ko Tanasha n’umuhungu we Naseeb Jr bavuye Dar-Es-Salaam ejo ku cyumweru, berekeza mu gihugu cya Kenya aho uyu mukobwa akomoka.Ibinyamakuru biravuga ko iby’urukundo byarangiye hagati y’aba bombi.

Abakunzi ba muzika bari bazi ko urukundo rwa Diamond Platnumz na Tanasha Donna rukigurumana nyuma yo gushyira hanze indirimbo bakoranye yitwa Gere bisobanura ishyari igahita irebwa n’abarenga miliyoni 5 mu gihe gito.

Urukundo rw’aba bombi rwaciye mu madirishya y’inzu babanagamo rurigendera nkuko bivugwa n’ibinyamakuru byo muri aka karere.

Kuri Instagram,Tanasha Donna yasibye amafoto yose ari kumwe na Diamond Platnumz asiga imwe gusa yamamaza iyi ndirimbo bakoranye ndetse yahise areka gukurikira kuri uru rubuga mama wa Diamond [Mama Dangote] na mushiki we [Esma Platnumz].

Tanasha akigera muri Kenya yahise yandika “Nagezeyo amahoro…mwitegure indirimbo igiye gusohoka.Nzababwira inkuru yanjye.”

Tanasha wabeshywe ubukwe na Diamond Platnumz yakomeje gutuma benshi bacika ururondogoro ubwo yashyiraga hanze umurongo wo muri Bibiliya mu Kuva [iyimukamisiri] ibice 14 umurongo wa 21arangije asenga ashyira ubuzima bwe mu biganza by’Imana.

aba bombi nta n’umwe uratangaza ko yatandukanye n’undi gusa uyu munsi hiriwe amakuru ko aba bombi inzira zabo zabyaye amahari.

Ibinyamakuru byo muri Tanzania byavuze ko Tanasha yateranye amagambo na nyina wa Diamond ubwo yashakaga kuva muri Tanzania ari kumwe n’umuhungu we.

Diamond Platnumz azwiho gushurashura bikomeye aho yagiye atandukana n’abakobwa benshi barimo Zari babyaranye abana 2,Hamisa Mobeto bafitanye umwana umwe na Wema Sepetu.




Tanasha yaciye amarenga ko yamaze gutandukana na Diamond Platnumz

Ibitekerezo

  • Abasitare nikobamera

    Ibi bikwiye kujya bibera isomo rikomeye Abakobwa bose.Uyu Tanasha,amaranye na Diamond igihe gito.Bakobwa,mujye mumenya ko Abahungu baharara cyane ariko bagahararukwa vuba.Iyo ubahaye icyo baba bishakira,nukuvuga kuryamana nabo,akenshi baraguta bagafata undi.Reba abagore n’abakobwa batabarika baryamanye na Diamond hanyuma akabata.Baba bashaka kwishimisha gusa.Biriya muvuga ngo "muri mu rukundo",muba mwibeshya.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa