skol
fortebet

Boubacar Traore wa Rayon Sports yaraye atukanye n’abafana bayo imyitozo yenda guhagarara

Yanditswe: Thursday 19, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 18 Mutarama 2023, haraye habaye imyitozo y’ikipe ya Rayon Sports abafana batukana bikomeye n’umukinnyi wayo witwa Boubacar Traore, ndetse bigera n’aho imyitozo yenda guhagarikwa.

Sponsored Ad

Yari imyitozo yitabiriwe n’abakinnyi hafi ya bose usibye Willy Essomba Onana, Paul Were batari bahari, mu gihe Mibirizi Eric na Ndizeye Samuel barimo kuvurwa imvune baheruka kugira.

Iyi myitozo kandi yitabiriwe na Rwatubyaye abdul ndetse na Rapfael Osalume bamaze igihe babazwe gusa kugeza ubu bakaba barakize ndetse bameze neza nta kibazo.

Ubwo umutoza Haringingo Francis yakoreshaga imyitozo yoroheje, yageze aho akinisha ikipe ebyiri mu kibuga cyose afata ikipe ya mbere ayihuza n’ikipe ya kabiri yari irimo Rafael Osaluwe.

Uyu mukino bakinnye Boubakar Traore wari mu ikipe ya mbere, yagiye ahabwa imipira ariko akayipfusha ubusa abafana bari aho bose ntibabyishimira batangira kumubwira nabi bamutuka bikomeye nawe ashyuha mu mutwe atangira kuvugana nabo nabi.

Hertier Luvumbu yaje kugera aho abwira Traore kureka kuvugana n’abafana agakomeza gukina, uyu musore yanga kubyumva amubwira ko abafana bagakwiye kumwongerera imbaraga noneho abafana bakomeza kumutuka cyane.

Umutoza Haringingo Francis nawe yahise aza kubwira nabi uyu mukinnyi, aho yamubwiye ko atagakwiye gukomeza kuvugana n’abafana kuko abafana bo bavuga icyo bashaka ntawe ubatangira.

Ibi abafana ba Rayon Sporys babikoze nyuma y’igihe kinini uyu musore akomeza gukinishwa ariko umusaruro we ugakomeza kuba iyanga, aho bigera no mu myitozo ugasanga naho niko bimeze kandi abafana bahari bamwirebera

Ibi bije nyuma yaho umukino uzahuza Rayon Sports na Musanze ushobora kwimurwa kubera ko Stade ya Muhanga wari kuzaberaho izaba irimo gukoreshwa mu mpera z’iki cyumweru n’abagorozi.

Iyi Stade izatangira gukoreshwa kuva ku wa gatanu kugeza ku cyumweru tariki ya 22 Mutarama 2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa