skol
fortebet

Bruce Melodie waryohewe n’amafaranga y’Abarundi yabateguriye ikindi gitaramo gihenze

Yanditswe: Tuesday 06, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Bruce Melodie wahiriwe n’amafaranga yo mu Burundi,yateguye ikindi gitaramo cya 3 gikomeye aho kwinjira byashyizwe ku giciro cyo hejuru.
Iki gitaramo gikomeye kiri bwitabirwe n’abafite ifaranga ritubutse cyiswe “Meet & Greet.”
Kiraba kuri uyu wa kabiri tariki 06 Nzeri 2022 mu kabyiniro gakomeye cyane i Bujumbura kitwa P Club.
Kwinjira muri iki gitaramo cy’abifite ni amafaranga ibihumbi 150 by’amarundi ku muntu umwe.
Bruce Melodie yageze mu Burundi kuwa 3 w’icyumweru gishize ariko (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi Bruce Melodie wahiriwe n’amafaranga yo mu Burundi,yateguye ikindi gitaramo cya 3 gikomeye aho kwinjira byashyizwe ku giciro cyo hejuru.

Iki gitaramo gikomeye kiri bwitabirwe n’abafite ifaranga ritubutse cyiswe “Meet & Greet.”

Kiraba kuri uyu wa kabiri tariki 06 Nzeri 2022 mu kabyiniro gakomeye cyane i Bujumbura kitwa P Club.

Kwinjira muri iki gitaramo cy’abifite ni amafaranga ibihumbi 150 by’amarundi ku muntu umwe.

Bruce Melodie yageze mu Burundi kuwa 3 w’icyumweru gishize ariko ahita atabwa muri yombi ashinjwa ubwambuzi n’uwitwa Bankuwiha Toussaint.

Igitaramo cya mbere i Bujumbura, Bruce Melodie yagikoze ku wa 02 Nzeri 2022, hari nyuma yo kuva mu kasho yari amazemo iminsi ibiri.

Icya kabiri yagikoze ku cyumweru kiba imbaturamugabo kuko cyitabiriwe bikomeye n’abantu benshi cyane ndetse bagaragariza urukundo uyu muhanzi umaze imyaka myinshi ari hejuru.

Bruce Melodie araza gufashwa n’abahanga mu kuvanga imiziki mu gihugu cy’u Burundi barimo DJ Paulin, DJ Frank na DJ Iverson ndetse na DJ Brianne.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa