skol
fortebet

Bruce Melodie yahaye ubutumwa bukomeye Abarundi nyuma yo kuhafungirwa

Yanditswe: Monday 05, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Bruce Melodie yaraye akoze igitaramo gikomeye cyane cyitabiriwe n’imbaga yamweretse urukundo rudasanzwe.
Abarundi bakunda umuziki w’uyu muhanzi,bitabiriye ku bwinshi igitaramo cye ndetse bamutera imbaraga nyuma yo kumara iminsi 2 afunzwe ashinjwa ubwambuzi bushukana n’uwitwa Bankuwiha Toussaint.
Mbere y’iki gitaramo Melodie yavuze ko nta mutima mubi afitiye Abarundi kuko ari abafana be ndetse avuga ko ibyabaye bitamuhungabanyije.
Yagize ati “U Rwanda n’u Burundi turi bamwe, kuba (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi Bruce Melodie yaraye akoze igitaramo gikomeye cyane cyitabiriwe n’imbaga yamweretse urukundo rudasanzwe.

Abarundi bakunda umuziki w’uyu muhanzi,bitabiriye ku bwinshi igitaramo cye ndetse bamutera imbaraga nyuma yo kumara iminsi 2 afunzwe ashinjwa ubwambuzi bushukana n’uwitwa Bankuwiha Toussaint.

Mbere y’iki gitaramo Melodie yavuze ko nta mutima mubi afitiye Abarundi kuko ari abafana be ndetse avuga ko ibyabaye bitamuhungabanyije.

Yagize ati “U Rwanda n’u Burundi turi bamwe, kuba naragiranye ikibazo n’Umurundi umwe ntibivuze ko ngomba kwanga Uburundi n’Abarundi bose, mu Burundi ni mu rugo, n’undi munsi nzagaruka kuko nkunda u Burundi nk’uko bakunda ibikorwa byanjye.”

Yakomeje avuga ati "Nahuye n’abantu benshi bambwira ngo pole,ntabwo napfuye,nta kintu nabaye n’ibintu bibaho.Abarundi n’abantu beza ndabakunda kuko nabo bakunda umuziki wanjye ntacyo mbahaye.

Dufite ukundi kuntu twahuje kandi nta kintu na kimwe gishobora gutandukanya ibyo kereka icyabizanye kandi nta muntu n’umwe ukigenga."

Ibihumbi by’Abarundi byari bikoraniye kuri Zion Beach byatashye binezerewe bidasubirwaho kubera uburyohe bw’igitaramo bahawe na Bruce Melodie wari wambaye imyenda nk’iy’imfungwa zo mu Burundi.

Abanyarwenya babiri bakomeye mu Burundi no hanze yabwo, Kigingi na Michel Sengazi nibo bayoboye iki gitaramo mu gihe DJ Brianne yavanze imiziki.

Ahagana saa 23h20 nibwo Bruce Melodie yageze ku rubyiniro,Abarundi bamwakira neza cyane mu mashyi y’urufaya.

Symphony Band yacurangiye Bruce Melodie mu ndirimbo nziza zose zakunzwe yaririmbiye Abarundi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa