skol
fortebet

Bruce Melodie yamaze kugera muri US aho agiye kuririmbana n’ibyamamare

Yanditswe: Monday 27, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Bruce Melodie yageze muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho yitabiriye ibitaramo “Jingle Ball” bizabera mu mijyi ibiri ikomeye muri iki gihugu.

Sponsored Ad

Bruce Melodie azahurira ku rubyiniro n’abahanzi bakomeye mu muziki ku Isi barimo Shaggy, Usher, Ludacris, Nicki Minaj n’abandi.

Bruce Melodie yahagurutse i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2023, ni nyuma y’iminsi mike akoranye indirimbo na Shaggy bise “When She’s Around”.

Ibitaramo bya iHeartRadio Jingle Ball Tour Bruce Melodie yitabiriye bitegurwa na iHeart Radio ku bufatanye na Banki yitwa Capital One, bizatangira tariki 26 Ugushyingo 2023 kugera tariki 16 Ukuboza 2023.

Uyu munyarwanda azaririmba mu bitaramo bibiri birimo ikizabera Dickies Arena mu Mujyi wa Dallas ku wa 28 Ugushyingo 2023, iki gitaramo kizaririmbamo Flo Rida, Shaggy, AleXa, Paul Russell, Big Time Rush, P1Harmony n’abandi.

Tariki 16 Ukuboza 2023, Shaggy na Melodie bazaririmba mu gitaramo kizabera Amerant Bank Arena mu Mujyi wa Miami ni igitaramo kizaririmbamo abahanzi nka Marshmello, AJR, Flo Rida, Ludacris, LANY, David Kushner, Kaliii na Paul Russell.

Ibi bitaramo bizagera mu mijyi 10 abahanzi bahanzwe amaso na benshi barimo, Usher, Olivia Rodrigo, Nicki Minaj, SZA, Niall Horan, One Republic, AJR, Sabrina Carpenter, Flo Rida, Melanie Martinez, David Kushner.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa