skol
fortebet

Byinshi ku muhanzikazi wo muri RDC wabyinnye bamwe mu baperezida bakifuza kuryamana nawe

Yanditswe: Monday 19, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umwe mu baririmbyi ba Africa bakunzwe cyane kurusha abandi, Tshala Muana, wapfuye mu cyumweru gishize ku myaka 64, yari azwi byombi ku ijwi ryiza no ku mbyino zateje imyigaragambyo no gusaba ko acibwa.
Gusa abasaba ibyo ntibabibonye kubera amajwi ya benshi bari banyotewe no kumubona aceza, kugeza no ku baperezida b’ibihugu.
Hari ibyigeze kuvugwa ko mu bakanyujijeho nawe mu rukundo harimo n’abakuru b’ibihugu bya Africa, ndetse yaririmbye ku muperezida atavuze wagerageje kenshi kuryamana nawe. (...)

Sponsored Ad

Umwe mu baririmbyi ba Africa bakunzwe cyane kurusha abandi, Tshala Muana, wapfuye mu cyumweru gishize ku myaka 64, yari azwi byombi ku ijwi ryiza no ku mbyino zateje imyigaragambyo no gusaba ko acibwa.

Gusa abasaba ibyo ntibabibonye kubera amajwi ya benshi bari banyotewe no kumubona aceza, kugeza no ku baperezida b’ibihugu.

Hari ibyigeze kuvugwa ko mu bakanyujijeho nawe mu rukundo harimo n’abakuru b’ibihugu bya Africa, ndetse yaririmbye ku muperezida atavuze wagerageje kenshi kuryamana nawe.

Yatangiye ubuzima bwe mu ngorane, ku myaka 22 ava mu gihugu cye – cyitwaga Zaire icyo gihe ubu ni Repubulika ya Demokarasi ya Congo – ajya gushakira ahandi mu kuririmba no guceza.

Yagarutse iwabo hashize imyaka itandatu mu 1986, yari amaze kuba ibyo yifuzaga – Umwamikazi wa Mutuashi, injyana yaje kwamamara henshi muri Africa no kure yayo.

Yongeye kugenda kuwa gatandatu tariki 10 Ukuboza muri uyu mwaka. Kuri iyi nshuro ntiyafashe ubwato mu ruzi Congo ngo yerekeza mu burengerazuba. Ahubwo yagiye mu mahoro, burundu.

Dino Vangu waririmbanye nawe mu 1989 kuri Album yise Biduayi, yanditse kuri Facebook ati: “Urabeho mushiki wanjye nkunda Elisabeth Tshala Muana.

Naho Souzy Kasseya bivugwa ko ari we wavumbuye impano ya Tshala Muana yagize ati: “Iki nicyo gikorwa gikomeye kandi kiruta ibindi byose nakoze mu kazi kanjye. Imana ni ishimwe.”

Mu gihe kirenga imyaka 30 hagati y’inshuro ya mbere Muana ava muri Congo n’urupfu rwe, yigaruriye benshi, kandi afasha kuzamura injyana ya Mutuashi n’ururimi rwa Tshiluba rwo mu gace yavukiyemo.

Tshaka Mayanja umuririmbyi wa Reggae wo muri Uganda ati: “Nkunda ko yagumye mu bye, aririmba mu rurimi gakondo rw’iwabo ateza imbere umuco w’iwabo wa Luba. Ni ibintu urebye byihariye.”

Tshala Muana wigaruriye igihe kinini imikizi yo kuri radio n’iyo mu nzu z’urubyiniro henshi muri Africa mu myaka myinshi – kugeza hadutse injyana ya Afrobeats – kenshi yakoze injyana ya Rumba, injyana ifite imizi muri Cuba.

Bakoresha guitar inyororotse bakaririmba mu rurimi rwa Lingala, ururimo rw’i Kinshasa, cyangwa mu Gifaransa.

Ariko Muana yanyuze mu nzira ye, urebye ya wenyine. Aririmba muri Tshiluba akanabyina Mutuashi, yakoze indirimbo zishingiye mu za gakondo y’iwabo ariko akoresha ibikoresho bigezweho kugira ngo zinogere amatwi.

Yumvishijwe ko akwiye kuririmba mu rurimi gakondo rwe.

Djouna Mumbafu umubyinnyi akaba n’umuririmbyi wakoranye n’itsinda rya muzika Empire Bakuba ry’icyamamare Pépé Kallé ati: “Ni Kasseya wamufashaga wamwumvishije ko akwiye kuririmba mu Tshiluba nk’uburyo bwihariye.”

Bisa n’aho Kasseya yari yabonye ibihagije muri Muana mu minsi yo kumugerageza akabona ko yisanzura neza mu kuririmba mu Tshiluba no guceza Mutuashi.

Gusa Tshala Muana yaririmbye no mu Ilingala, urugero mu ndirimbo Nasi Nabali (Nararongowe) aho avuga uburyo gushyingirwa biha umugore icyubahiro bikabuza abagabo kububahuka.

Kuva muri Senegal kugera muri Kenya, Muana yarekanye ko ashoboye mu gihe yari ku gasongero, kuva mu 1986 kugera icyo kinyejana kirangiye.

Yanyuze muri byinshi, nk’aho muri Zambia mu 1992, hakoreshejwe imyuka iryana mu maso mu guturisha abaje mu gitaramo cye.

Mutuashi ubundi ni ijambo ry’igi Tshiluba, gukabukira byo gutera imbaraga ku babyinnyi ngo bashyiremo agatege, nk’uko Muana abivuga.

Amaherezo iryo jambo ryabaye ikirango cy’iyo mbyino na Muana ubwe.

Papy Tex Matolu, washinganye Empire Bakuba na Pépé Kallé, avuga ko Mutuashi yari mizi y’indirimbo gakondo za Congo kuva ku ntangiriro.

Ati: “Tshala Muana icyo yakoze ni ukumenyekanisha umuco w’iwacu muri Kasai ku bantu bo mu mahanga.”

Mutuashi ni imbyino gakondo y’aba-Luba bo mu ntara ya Kasai hagati muri Congo.

Ahambiriye igitambaro ku matako mu kongera uko kuyazunguza bigaragara, Mutuashi yajyaga gusobanura iby’imana y’uburumbuke. Yacuzwaga mu kwizihiza kuvuka k’umwana, cyane cyane impanga.

Igihe yari ku rwego rwiza, Muana yatumye iyo njyana n’imbyino byamamara. Yaracezaga ‘zigata izazo’ mu bitaramo yabonekagamo yambaye ikanzu ndende ariko ifite ikase cyane ku ruhande kugera mu mayunguyungu.

Ababyinnyi be bo babaga bambaye ibigufi cyane kurushaho, bakinze akantu ku myanya y’ibanga no ku mabere gusa. Maze bagaceza mu buryo busaza abari aho – abagore n’abagabo.

Ntabwo buri gihe byabaga ari amahoro. Mutuashi bamwe barayamaganye.

Muri Zambia mu 1992, Rev Stan Kristafor wari minisitiri w’itumanaho, yagerageje guhagarika Muana kubera uko aceze n’uko yambara “bikurura bikabije”.

Yabibujijwe n’Inteko ishingamategeko, maze Muana atarama ahatandukanye muri icyo gihugu ibyavuyemo gukora CD yakorewe abanya-Zambia by’umwihariko.

Mu 2009 muri Uganda, yavuze ko imyambarire nk’iriya iri “mu muco”.

Yagize ati: “Icyo dukora ni ukubiha ishusho igezweho gusa kandi ntiwabitandukanya na Mutuashi. Ni ikiranga abantu ba Kasai.”

Ariko uko yagaragaraga aceza mu bitaramo byari bitandukanye cyane n’icyo we avuga ko ahagarariye.

Muana yakoresheje muzika ye mu guharanira uburenganzira bw’abagore n’abana no kuba ijwi ry’abakene.

Mu gitabo cye, Rumba ku Ruzi, umwanditsi w’umunyamerika Gary Stewart asubiramo Muana avuga ko indirimbo ze ari ubuzima bwa buri munsi.

Yagize ati: “Kenshi sindirimba ku Rukundo, hoya. Mu ndirimbo zanjye z’iki Tshiluba akenshi ni imigani, ibintu bitandukanye ho gato n’ibyo abandi baririmba.”

Mu ndirimbo ‘Cicatrice D’Amour’ (Inkovu z’Urukundo), akurura amarangamutima yose mu kugaragaza agahinda kava ku ihohoterwa ryo mu ngo asaba umugabo ubikora kwicuza. Hano, ururimi sirwo rw’ibanze cyane. Ni injyana ibabaje n’ijwi rishengutse bikora ku mutima wa buri wese uyumva.

Ijwi rye ku butabera kuri rubanda ryarazamutse ubwo yinjiraga muri politike mu 1999, bigatuma Muana ahabwa akazina ka Mama Nationale (Nyina w’igihugu).

Ariko kwinjira muri politike byamusabye ikiguzi. Mu Ugushyingo(11) 2020 yafunzweho kubera indirimbo ye, Ingratitude (Indashima), byavuzwe ko ari ukwibasira Perezida Félix Tshisekedi mu gihe aririmba ku mugabo mubi uruma ikiganza kimugaburiye.

Muana yari azwi nk’ushyigikira cyane Joseph Kabila, uwo Tshisekedi yasimbuye.

Yarekuwe yashize umunsi umwe kubera uburakari bwa rubanda.

Hari tariki 13 Werurwe(3) mu 1958 mu gihe Congo yari mu bukoloni bw’Ububiligi, ubwo Amadeus Muidikay n’umugore we Alphonsine Bambiwa Tumba bahabwaga umugisha wo kwibaruka umukobwa i Lubumbashi. Bamwise Elisabeth Muidikay.

Nyuma y’uko se Muidikay yishwe mu ntambara ya Katanga nyuma y’imyaka itandatu, umugore we Tumba yajyanye abana be kuba i Kananga, mu murwa mukuru wa Kasai, mu gushakisha ubuzima burushijeho.

Ku myaka 18, Elisabeth Muidikay, cyangwa Tshala nk’uko twaje kumumenya, yari mu kababaro, nyuma yo gushyingirwa atabishaka no gupfusha umwana w’umukobwa wari ukiri uruhinja.

Yahise yimukira i Kinshasa, yibwira ko impano yiyumvagamo yo kuririmba azayijyana muri korari mu rusengero – cyangwa se akazaba umubyinnyi.

Yagiye mu itsinda Tcheke Tcheke Love rya M’Pongo Love arimaramo imyaka ibiri aho yigishijwe kuririmba neza kurushaho.

Ariko yumva ntatuje aho, mu 1980 ava i Kinshasa aca mu ruzi rwa Congo yerekeza i Brazzaville.

Yerekanye impano ye mu gitaramo cya M’Pongo Love mu 1981. Umuririmbyi mugenzi we Bony Bikaye yibuka ko ababyinnyi bari ku rubyiniro ubwo Muana yigaruriraga bikomeye igitaramo cyose.

Bikaye ati: “Yabyinnye Mutuashi abantu barahaguruka bakoma yombi.”

Kasseya ucuranga guitar yabwiye BBC ko yafashije Muana kunoza Mutuashi ye.

Nubwo Muana yari i Brazzaville, yari mu rugendo yerekeza mu burengerazuba bwa Africa, nk’uko Kasseya bamaranye igihe kinini kurusha undi muhanzi wese muri Congo abivuga.

Avuga ko yabonaga neza ko Muana akomeye cyane ku rurimi rw’iwabo rwa Luba. Nubwo yari amaze igihe amwigisha kuririmba mu Ilingala n’Igifaransa, no guceza Rumba.

Yageze i Abidjan muri Côte d’Ivoire mu 1981, ahura n’utunganya muzika wo muri Burkina Faso witwa Rain Ouedraogo. Aha yari abonye iwabo hashya, ‘manager’ ndetse waje kuba umukunzi – Ouedraogo.

Nyuma y’imyaka ine aririmba akanaceza i Abidjan, hamwe n’abakunzi benshi bagiye batana, Muana yari yiteguye kugerageza muzika ye mu mahanga ya kure.

Yagarutse i Kinshasa ari umuhanzi ugezweho witeguye kwicara ku ntebe nk’umwamikazi yari amaze guhinduka akoresheje Mutuashi.

Yasohoye album zirenga 20, atwara ibihembo bitandukanye, birimo n’igikomeye cya Kora yahawe mu 2013 kubera album ye Malu, yatumye abafana be bamushyira ku rundi rwego rw’ikirenga.

Mu gihe ubu umubiri we uruhukiye muri Hospital du Cinquantenaire i Kinshasa utegereje gushyingurwa, abafana be bakomeje kuririmba ko ari Umwamikazi wa Mutuashi, ndetse ko yaba ari we mugore warushije abandi mu mateka ya muzika ya Congo.

BBC

Ibitekerezo

  • Akeyi malamu , biso nde totikari , mukiri oyo,mutu ayebakate.!! ’’ kozanga kuyeba iza liwa’’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa