skol
fortebet

Chris Brown yajyanwe mu nkiko ashinjwa gufata ku ngufu umukobwa

Yanditswe: Saturday 29, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi w’umunyamerika Chris Brown yajyanwe mu nkiko ashinjwa icyaha cyo gufata ku ngufu umugore mu bwato.
Nk’uko ikinyamakuru TMZ kibitangaza ngo ikirego cyatanzwe n’umu Choreographer, umubyinnyi, n’umucuranzi uzwi nka Jane Doe gusa.
Ararega uyu mustari wa muzika asaba ko yamuha indishyi y’amadorari miliyoni 20, ibi bikaba byavuzwe n’umwunganira.
Ukurikije ikirego, Brown yatumiye uyu Doe mu rugo rw’umuraperi P Diddy ahitwa Star Island muri Miami.
Agezeyo ku ya 30 Ukuboza 2020, uyu mugore (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi w’umunyamerika Chris Brown yajyanwe mu nkiko ashinjwa icyaha cyo gufata ku ngufu umugore mu bwato.

Nk’uko ikinyamakuru TMZ kibitangaza ngo ikirego cyatanzwe n’umu Choreographer, umubyinnyi, n’umucuranzi uzwi nka Jane Doe gusa.

Ararega uyu mustari wa muzika asaba ko yamuha indishyi y’amadorari miliyoni 20, ibi bikaba byavuzwe n’umwunganira.

Ukurikije ikirego, Brown yatumiye uyu Doe mu rugo rw’umuraperi P Diddy ahitwa Star Island muri Miami.

Agezeyo ku ya 30 Ukuboza 2020, uyu mugore avuga ko Chris yamusanze amubaza niba ashaka kunywa, amwerekeza mu gikoni cy’ubwato.

Muri iki kirego, avuga ko yinjiye mu gikoni ari kumwe na Chris, aho yamuhaye igikombe gitukura hamwe n’ibinyobwa bivanze batangira kuganira. Amaze kuzuza igikombe cye ubugira kabiri, avuga ko yatangiye kumva "impinduka zitunguranye, zidasobanutse mumitekerereze."

Nk’uko bigaragara mu kirego, uyu mugore avuga ko na we yumvise "ahungabanye, ataye imbaraga z’umubiri, maze atangira kugwa no gusinzira" ... ni bwo avuga ko Chris yamujyanye mu cyumba cyo kuraramo yataye ubwenge

Muri dosiye, uyu mugore avuga ko Chris yafunze umuryango w’icyumba amubuza kugenda, amukuraho bikini atangira kumusoma. Avuga ko yitotombeye Chris ngo ahagarare, ariko yakomeje amufata ku ngufu.

Avuga ko bukeye Chris yamwandikiye kandi amusaba gufata Gahunda B. Nubwo yari yarangaye, avuga ko yabikoze.

Uyu muhanzi ngo yahise amujyana mu cyumba,amwambura imyenda aramusambanya.

Yavuze ko uyu muririmbyi yamwoherereje ubutumwa bukeye bwaho amusaba gufata Plan B.

Abunganira Doe bavuze ko icyo gihe atigeze atangaza icyo cyaha kuko yari akiri mu ishuri ry’ubuvuzi.

Brown yavuzwe kenshi mu byaha bimeze gutya mu bihe byashize, byiganjemo gusambanya ku ngufu n’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Kuva yakubita uwahoze ari umukunzi we, Rihanna, kugeza ashinjwaga gufata ku ngufu mu ruzinduko rwe mu Bufaransa,Brown yararezwe bikomeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa