skol
fortebet

Diamond Platnumz yaguze imodoka yakozwe n’uruganda rukora imodoka ya Perezida wa USA

Yanditswe: Sunday 06, Jun 2021

Sponsored Ad

Kizigenza mu muziki wa Tanzania,Diamond Platnumz, yaguze imodoka yakozwe n’uruganda rukora isanzwe itwara umukuru w’igihugu cya amerika, Cadillac,gusa amafaranga yayiguze ntabwo aramenyekana.

Sponsored Ad

Nubwo byavugwaga ko uyu muhanzi yashakaga kugura imodoka yo mu bwoko bwa Rolls Royce,yabihinduye agura indi idasanzwe.

Impaka ni nyinshi ku ngano y’amafaranga Diamond yaba yaguze iyi modoka yo mu bwoko bwa Cadillac Escalator iherutse kwerekanwa n’abantu be ba hafi, barimo Zari babyaranye, Esma [mushiki we], n’abandi batandukanye.

Akayabo ka 650,000$ niyo mafaranga avugwa n’abegereye Diamond Platnumz ko ariyo yaguzwe iyo modoka, ariko abandi babashije gukora ubushakashatsi kuri iyo modoka, bavuze ko igura make cyane ugereranyije n’ayo abo kwa Diamond bavuze.

Iyo modoka ibarirwa mu zihenze isi ifite, ikaba ishobora gukoreshwa nka Office aho umuntu ashobora gukoreramo nta kibazo kuko ifite ibikenewe byose, ikaba ibarirwa agaciro kari hagati ya 200,000$ na 350,000$.

Iyi modoka ikorwa n’uruganda rumwe nurukora itwara umukuru w’igihugu cya amerika Cadillac one, izwi cyane ku izina rya “Beats”.

Ibitekerezo

  • Its agood car

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa