skol
fortebet

Diamond Platnumz yahishuye impamvu yahisemo kugura indege ye bwite

Yanditswe: Sunday 07, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Diamond Platnumz uri mu bahanzi bakunzwe muri Afurika, yahishuye ko yahisemo kugura indege ye bwite (Private Jet) nyuma yo kubona ko asigaye agira ingendo nyinshi kandi zimusaba kujyana n’itsinda rinini ry’abantu.
Muri Kamena 2022 nibwo Diamond Platnumz yari yahishuye ko ateganya kugura indege ye bwite. Nyuma y’ukwezi abitangaje, mu mpera za Nyakanga 2022, uyu mugabo yahise ayigura koko.
Mu kiganiro Diamond Platnumz aherutse kugirana na Deutsche Welle, yavuze ko yahisemo kugura (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi Diamond Platnumz uri mu bahanzi bakunzwe muri Afurika, yahishuye ko yahisemo kugura indege ye bwite (Private Jet) nyuma yo kubona ko asigaye agira ingendo nyinshi kandi zimusaba kujyana n’itsinda rinini ry’abantu.

Muri Kamena 2022 nibwo Diamond Platnumz yari yahishuye ko ateganya kugura indege ye bwite. Nyuma y’ukwezi abitangaje, mu mpera za Nyakanga 2022, uyu mugabo yahise ayigura koko.

Mu kiganiro Diamond Platnumz aherutse kugirana na Deutsche Welle, yavuze ko yahisemo kugura indege ye bwite kuko yabonye aribyo bihendutse ugereranyije n’amafaranga yakoreshaga atega mu gihe afite gahunda hanze y’igihugu.

Ati “Nkubwije ukuri naguze indege yanjye bwite kubera ko ndi kugenda ntera imbere. Ntabwo nayiguze kuko nshaka kwirata ahubwo nayiguze kuko aribyo bikwiye. Reba ibitaramo bizenguruka Isi ndi gukora. Mfite ibitaramo byinshi binsaba nko kuba nakorera ingendo mu bihugu bitatu mu gihe gito. Iyo urebye umubare w’abantu njyana nabo n’amafaranga nkoresha ntega indege, usanga ari byiza ko nagura indege yanjye bwite, bizamfasha kuzigama amafaranga menshi.”

Iyi ndege bwite ya Diamond Platnumz niyo amaze iminsi yifashisha mu ngendo ze zitandukanye. Urugero niyo we n’umukobwa we, Princess Tiffah bakoresheje ubwo bari bari mu rugendo ruva muri Afurika y’Epfo rujya muri Kenya aho yari afite igitaramo.

Uyu muhanzi w’icyamamare yanaguze imodoka ihenze cyane ya Rolls Royce muri 2021.Muri 2020 yari yaguze ko azagura indege ya miliyoni 4 z’amadolari.

Afite amazu muri Tanzania, Kenya na South Africa,kongeraho iyi Rolls-Royce Cullinan, BMW X6, Cadillac Escalade Black Edition, Cadillac Escalade Sky Captain Edition, Toyota Land cruiser V8 na Toyota Land cruiser TX.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa