skol
fortebet

Diamond Platnumz yiyemeje kuzabuza umukobwa we kuba umuhanzi

Yanditswe: Monday 18, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Diamond Platnumz,kizigenza mu njyana ya Bongo Flava yatangaje ko atazigera yemera ko umukobwa we Princess Tiffah aba umuhanzi.

Sponsored Ad

Ashingiye ku bunararibonye bwe mu ruganda, Diamond yavuze ko umuziki ari umushinga uteje akaga ku mwana w’umukobwa.

Mu bimuhangayikishije ngo n’ukuntu yiboneye ukuntu abahanzikazi benshi basambanyijwe mu myaka yashize kugira ngo bafashwe gutera imbere mu muziki.

Diamond yavuze ko ibyo bimutera ubwoba ku mukobwa we Tiffah.

Ati: “Umuhanzikazi anyura muri byinshi kugira ngo abe icyamamare. Inzitizi ni nyinshi ku buryo imibiri yabo iba imwe mu biciro biciririkanwa.Nuko muri uru ruganda bimeze.

Ibi mbivuze kubera ko nzi ibintu byose banyuramo nk’abahanzi. Tiffah akunda umuziki kandi inshuro nyinshi yambwiye ko inzozi ze ari ukuba umuhanzi mpuzamahanga. Ariko ibyo sinzabimwemerera n’umunota n’umwe, kuko nk’umubyeyi inshingano zanjye n’ukureba ko anyura mu nzira itekanye ”.

Diamond avuga ko asanzwe afite gahunda y’akazi Tiffah azakora, aramutse ahatirije kuba umuhanzi.

Ati: “Natangiye kumutegurira ibintu bitandukanye muri uru ruganda ndimo, aramutse ahatirije. Ndimo kumutegurira kuzaba uhagarariye abahanzi,mureke yite ku bucuruzi bwabo, ateze imbere ubucuruzi bwabo, abonere amahirwe kuri bo, ariko ntabwo azaba umuhanzi."

Icyakora, Diamond yavuze ko nta kibazo afite ku bahungu be baramutse bakurikiranye umuziki cyangwa bakajya mu bindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa