skol
fortebet

Didier Drogba mu bazita izina abana b’Ingagi

Yanditswe: Wednesday 31, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Icyamamare mu mupira w’amaguru Didier Drogba ni umwe mu bazita amazina abana b’ingagi 20, mu muhango uzabera mu Kinigi ku wa Gatanu,tariki ya 02 Nzeri 2022.
Uyu mugabo wabaye icyamamare mu mupira w’amaguru ku isi by’umwihariko mu ikipe ya Chelsea na Cote d’Ivoire,aragera mu Rwanda aho agomba kwitabira uyu muhango umaze kubaka izina ku isi.
RDB itegura uyu muhango niyo yemeje ko uyu munyabigwi azitabira #KwitaIzina uyu mwaka aho azaba ari kumwe n’ibyamamare bitandukanye.
Drogba yabaye kapiteni (...)

Drogba yabaye kapiteni wa Côte d’Ivoire ndetse yayitsindiye ibitego byinshi kurusha abandi bakinnyi, by’umwihariko aba umunyabigwi mu ikipe ya Chelsea mu Bwongereza kubera ibyo yayifashije kugeraho mu myaka icyenda yayikiniye.

Yashimangiye izina rye muri Chelsea atsinda ibitego 100 mu mikino 226 irimo umukino wa nyuma wa Champions League 2012 yahesheje yayiheshejemo igikombe cy’amateka batsinda Bayern kuri Penaliti.

Drogba kandi yabaye umukinnyi w’umwaka muri Afurika inshuro ebyiri zitandukanye, hagati ya 2006 na 2009.

Drogba yahagaritse gukina ruhago mu Ukwakira 2019.

Didier Yves Drogba Tébily yaherukaga mu Rwanda mu Ukwakira 2019 yitabiriye inama ya YouthConnekt yabereye muri Kigali Arena.

Mu bandi bantu bakomeye bazitabira uyu muhango harimo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (Francophonie), Louise Mushikiwabo,

Abana 20 b’ingagi nibo bazahabwa amazina n’ibyamamare birenga 15 byamaze gutangazwa.

Abandi bamaze gutangazwa by’umwihariko abanyarwanda barimo Umusifuzi Mpuzamahanga, Mukansanga Salima, Umunyamideli washinze inzu y’imideli ya Moshions, Turahirwa Moses ndetse n’abandi baturutse hirya no hino ku Isi barimo ibyamamare muri ruhago, umuziki, sinema ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye ziganjemo izirengera ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa