skol
fortebet

Dj Pius yazezereye Amalon bamaze imyaka 3 bakorana

Yanditswe: Friday 16, Apr 2021

Sponsored Ad

Dj Pius usanzwe ari umuyobozi wa Sosiyete icunga inyungu z’abahanzi yitwa 1K Entertainment yatangaje ko yamaze gutandukana n’umuhanzi Amalon bari bamaze imyaka itatu bakorana muri 1k Entertainment

Sponsored Ad

Dj Pius abanyujije kurukuta rwe rwa Instagram yavuze ko yamaze gutandukana na Amalon icyakora yongeraho ko nta kintu na kimwe kizasibanganya ibihe byiza bagiranye.

Yagize Ati “Nta kintu na kimwe cyasiba urwibutso rw’ibyo twageranyeho, gukorana nawe byari amahitamo meza. Ndabizi uzakora akazi keza mu ruganda rw’imyidagaduro kandi nzahora mpari mu kugushyigikira.”

Ni ubutumwa DJ Pius yatambukije agaragaza ko igihe cy’imikoranire ye na Amalon cyarangiye.

Kugeza ubu amakuru ahari ni uko Amalon yatangiye kwikorana umuziki aho azajya afatanya n’umusore usanzwe umufasha bya hafi witwa Omario.
Kuva muri Nzeri 2018 ubwo DJ Pius na Amalon basinyanaga amasezerano y’imikoranire bageze ku bikorwa bitandukanye birimo ibihangano bikomeye bakoranye.

Muri ibi byo harimo nka Byakubaho, Yambi, Ngirente, Amabara yahuriyemo n’abandi bahanzi bagera kuri bane, Derila yakoranye na Ally Soudy, Impanga, Byukuri na Single yakoranye na Weasel wo mu itsinda rya Goodlyfe.

Izi ndirimbo zatumye izina ry’uyu muhanzi ritumbagira mu bakunzi b’umuziki nyarwanda kuva muri Nzeri 2018 ubwo yasinyaga amasezerano muri 1K Entertainment.

Amalon yatangiye urugendo rw’umuziki afite imyaka 19 y’amavuko, ubu agejeje imyaka 25. Indirimbo yakoze mbere y’uko yinjira muri 1K Entertainment ni ‘Mindset’, ‘Madarina’, ‘Mfata unkomeze’ n’izindi.

Amalon agiye gutangira gukorana na Omario

Mu gihe cy’imyaka ibiri, uyu muhanzi yari amaze muri 1K Entertainment yegukanye igihembo cya ‘New Summer Artist’ mu bihembo bya Kiss Summer Awards 2019.

DJ Pius yahuje Weasel na Amalon bakorana indirimbo yitwa Single

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa