skol
fortebet

Hamenyekanye akayabo abahanzi bitabiriye Trace Awards bahawe

Yanditswe: Thursday 02, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ku wa 21 Ukwakira 2023, muri BK Arena hatangiwe ibihembo bya Trace Awards ku bahanzi bari baturutse mu mahanga yose bateraniye mu Rwanda.

Sponsored Ad

Buri muhanzi wese washyizwe mu byiciro by’abahataniraga ibihembo bya Trace Awards akanabasha kugera i Kigali mu gihe cy’iminsi ine bahamaze, byamenyekanye ko yahawe amadorali 1600 ya Amerika (arenga 1.700.000 Frw).

Ibi bikubiye mu masezerano yohererejwe buri muhanzi wahataniraga ibi bihembo IGIHE yaje kubona, cyane ko ayahawe abahanzi bo mu Rwanda n’abo hanze bose ari amwe.

Uretse kuba ibirori bya Trace Awards byarabareye mu Rwanda, byanahasize amasomo menshi abahanzi n’abandi bose bari mu ruganda rw’imyidagaduro bakeneye kwiga.

Nyuma yo gushyira hanze ibyiciro by’abari guhatanira ibihembo, ubuyobozi bwa Trace Awards bwoherereje buri muhanzi amasezerano y’imikoranire.

Aya masezerano yari ayo kwitabira ibirori bya Trace Awards ndetse no kuba umuhanzi yabiririmbamo bibaye ngombwa kimwe no kuba yakwitabira ibindi bikorwa by’ibi birori aho bikenewe.

Muri aya masezerano, buri muhanzi yasabwaga kwamamaza iki gikorwa mu buryo bumwe cyangwa ubundi bitewe n’ubwumvikane bwari kuba hagati ye n’ubuyobozi bwa Trace Awards.

Buri muhanzi yari yemerewe kwamamarizwa ibihangano n’ibikorwa bye kuri shene zose za Trace TV, bigahabwa agaciro k’ibihumbi bibiri by’amadorali ya Amerika (arenga miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda).

Buri muhanzi wahataniraga igihembo muri Trace Awards yari yemerewe gucumbikirwa muri hoteli y’inyenyeri enye mu gihe cy’amajoro ane bagombaga kumara mu mujyi wa Kigali akanahabwa uburinzi mu bijyanye n’umutekano muri icyo gihe cyose.

Muri aya masezerano kandi buri muhanzi yari yemerewe imodoka imujyana muri gahunda zitandukanye mu gihe yari mu Rwanda mu bikorwa bya Trace Awards kuva ku kibuga cy’indege kugeza atashye.

Buri muhanzi wari i Kigali yitabiriye ibirori bya Trace Awards, kandi yahabwaga agahimbazamusyi k’amadorali ya Amerika 300 buri munsi (arenga ibihumbi 330Frw) mu gihe umujyanama we yahabwaga amadorali ya Amerika 100 (arenga ibihumbi 110Frw).

Icyakora abahanzi baririmbye muri ibi birori bo bagiye bahabwa andi masezerano ajyanye n’ibyo basabaga kugira ngo babashe kuririmba bari mu mwuka mwiza, bisobanuye ko buri wese afite amasezerano yihariye yagiranye na Trace Awards kugira ngo abashe kuririmba.

IVOMO: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa