skol
fortebet

Hamenyekanye akayabo Diamond Platnumz yishyuye ababyinnyi be muri BK Arena

Yanditswe: Sunday 22, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo ku itariki 21 Ukwakira 2023 muri BK Arena,habereye ibirori by’akataraboneka byo gutanga ibihembo by’amateka mu isi y’umuziki,Trace Awards 2023.

Sponsored Ad

Uretse gutanga ibihembo, abahanzi barenga 50 baririmbiye abafana ariko buri wese yagiye atangarira urwego rwo hejuru Umuhanzi Diamond Platnumz yataramiye abafana.

Uretse kuba ari umuhanzi ufite impano idasanzwe,uyu munya Tanzania azi kubyina cyane ndetse no kujyana n’ababyinnyi yateguye benshi bakaryoherwa.

Mu ijoro ryakeye yigaragaje muri BK Arena ndetse amakuru ahari nuko yishyuye agatubutse ababyinnyi bamufashije we na Zuchu na Juma Jux.

Mu ijoro ryahise,byagaragaye ko umuhanzi wazanaga ababyinnyi byahinduraga isura kuko n’umufana wabaga yarangaye yahitaga ashidukira hejuru.

Ubwo Diamond Platnumz yazaga kuririmba yazanye ababyinnyi 17 barimo 7 yavanye Tanzania ndetse na 10 yakuye i Kigali.

Umwe muri aba babyinnyi waganiriye na InyaRwanda dukesha iyi nkuru witwa Uwayezu Divine yavuze ko bishyuwe akayabo.

Divine Uwayezu (divine_uwa_) yabwiye InyaRwanda ko buri mubyinnyi twabonye kuri ruriya rubyiniro yahembwe amadolali 300 akaba ari 377,700 Frw . Aha rero wahita usobanukirwa impamvu hari abahanzi twabonye bari ku rubyiniro bonyine rwababanye runini . Ariko abazi agaciro k’ibihembo nka biriya baremeye baraheba bishyura ababyinnyi.

Divine yagize ati ”Njyewe mfite ibyishimo kuko kwisanga mbyinira Diamond Platnumz, Zuchu na Jux ni ibintu birenze buri wese ubyina yifuza. Ikindi banyishyuye neza $300. Njyewe nababwira ko rwose ari ibintu bidasanzwe mu buzima bwanjye”.

Avuga ko byatangiye umubyinnyi wo muri Tanzania witwa Angel Nyigu uri mu babyinnyi ba mbere muri kiriya gihugu yamwandikiye kuri Instagram amusaba ko yamushakira ababyinnyi bazabyinira Diamond Platnumz, Jux na Zuchu.

Mu ijoro ryakeye, Diamond yaruhije igikundiro ku rubyiniro ibihangange byose byitabiriye Trace Awards birimo ba Davido,Pheelz, Yemi Alade, Mr Eazi, Musa Keys n’abandi bafite amazina akomeye.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa