skol
fortebet

Hamenyekanye akayabo The Ben yishyuye kuri Website izanyuraho ubukwe bwe

Yanditswe: Thursday 09, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi The Ben ari kunengwa na benshi kubera guca ibihumbi 50 FRW abashaka kuzareba ubukwe bwe n’umukunzi we Pamella buzanyura ku rubuga rwabo [website].

Sponsored Ad

Ku itariki 03 Ugushyingo 2023 nibwo hashyizwe hanze iyi Website iriho inkuru mpamo y’inzira y’urukundo rwa Mugisha Benjamin na Uwicyeza Pamella ndetse niyo izakoreshwa n’abashaka kureba buriya bukwe buzaba ari ubw’amateka mu myidagaduro yo mu Rwanda.

Umuhanga wubatse iriya Website ni umwe mu bahanga bazwi mu Rwanda mu gutegura umushinga wa Website.

Amakuru dukesha InyaRwanda yemeza ko iriya Website yubatswe mu mezi asaga 6 kandi ijyaho $10,500 asaga Miliyoni 13 Frw.

Uwatanze amakuru yasobanuye ko na nyuma y’ubukwe iyi Website izajya icaho amakuru, ubuzima bwa buri munsi bwa The Ben na Pamella.

The Ben afite abafana benshi kandi bifuza kumutwerera ariho havuye igitekerezo cyo gushyiraho Website ngo bayifashishe babikora cyane ko bake aribo bafite amahirwe yo kuzatumirwa muri ubu bukwe.

Ku itariki 31 Kanama 2022 The Ben na Pamella basezeraniye mu Murenge wa Kimihurura bahamya isezerano ryo kubana mu mategeko nk’umugabo n’umugore.

Ku itariki 15 Ukuboza 2023 hafi ya Intare Conference Arena hazabera umuhango wo gusaba no gukwa. Ni mu gihe ku itariki 23 Ukuboza 2023 muri Kigali Convention Center hazabera indi mihango izaba isigaye irimo gusezerana imbere y’Imana no kwakira abatumirwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa