skol
fortebet

Harmonize yaguriye Imodoka uwahoze ari umukunzi we Kajala amusaba ko yamugarukira[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 15, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanze Rajab Abdul Kahali wamamaye nka Harmonize mu gihe gito akoresheje icyapa cya Miliyoni 12 kikamanikwa mu mugi arikumwe n’uwahoze ari umukunzi we Kajala amusaba kumugarukira kuri ubu akomeje gushyiramo imbaraga mu kwicuza yamuguriye imodoka nshya ya Range Rover mu rwego rwo gukomeza gusaba imbabazi ngo arebe ko yamugarukira.

Sponsored Ad

Urukundo rw’aba bombi rwamenyekanye Muri Gashyantare 2021 ubwo Harmonize yatangaje ko ari mu rukundo na Kajala Farida Masanja, ariko urukundo rwabo ntirwatinze kuko mu Ugushyingo 2021 uyu muhanzi yahise atangaza ko batandukanye ndetse ahita yerekana undi mukobwa w’Umunya-Australia bari mu rukundo nawe baherutse gutangukana bavuga ko bananiwe kumvikana aho batura.

Intandaro yo gutandukana kwa Harmonize na Kajala nuko uyu muhanzi yashatse kuryamana n’umwana w’uyu mugore. Amakuru yasohotse yavugaga ko Harmonize yari amaze iminsi yohereza Paula umukobwa wa Kajala amafoto y’urukozasoni akamubwi n’amagambo aganisha ku kuryamana.

Harmonize yatangiye gusaba imbabazi Kajala nyuma yo gutandukana na Brianna ukomoka muri Australia batandukanye muri Werurwe 2022.

Ku ikubitiro uyu muhanzi yishyuye icyapa kinini mu mujyi wa Dar es Salaam agitangaho miliyoni zisaga 12 z’amashiringi ya Tanzania, agishyiraho ifoto ye ari kumwe n’uyu mugore mu rwego rwo kwongera kumureshya, kizahamara amezi 6.

Uyu muhanzi ntiyarekeye kugaragaza ko yicuza kuba yaratandukanye na Kajala abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Harmonize kuri uyu wa Gatatu yerekanye imodoka nshya yo mu bwoko bwa Ranger Rover avuga ko yaguriye Kajala ayiherekeresha amagambo yo gutakamba amusaba ko yamwemerera bagasubirana.

Mu butumwa uyu muhanzi yanditse yagize ati “Nubwo byaba 1 kugeza 10. Ntibazakuraho ububabare naguteye kandi umuryango ntushobora guhindura ikintu cyose twanyuzemo kandi ntigishobora kuba impamvu yo kunsubiramo usibye ibi (1) Bisobanura Kwicuza kubintu Byose nagukoreye.. Icyo Ngusaba nukumpa imbabazi zikuvuye ku mutima…”

Kugeza ubu uyu mugore Kajala ntacyo yari yavuga kuri izi mbabazi Harmonize ari ku musaba. Kajala yubatse izina muri Tanzania mu gukina amafilime akaba n’umushabitsi.

Afite umwana umwe w’umukobwa ariwe Paula Kajala kuri ubu ufite imyaka 19, uyu mwana nawe amaze kugira izina rikomeye mu bijyanye n’imideli muri Tanzania akaba ariwe mukunzi wa Rayvann.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa