skol
fortebet

Icyo wamenya ku irushanwa rihanganishije Abogosha, Abasiga inzara n‘abakora iby’ubwiza

Yanditswe: Thursday 06, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abakora akazi kajyanye no gukora ibintu by’ubwiza mu Rwanda bazajya bahabwa ibihembo mu gikorwa kigiye kubaho ku nshuro ya mbere cyiswe Diva Beauty Awards.

Sponsored Ad

Iki gikorwa cyateguwe na Diva House Beauty isanzwe ikora ibikorwa bitandukanye birimo kogosha, gusiga inzara, gukora tatouage, gusiga abakobwa ibirungo byo ku ruhu n’ibindi.

Niyikiza Olivier wateguye aya marushanwa ahemba abakora akazi ko guha ubwiza abantu avuga ko atazabikora wenyine ahubwo azafatanya n’abandi bakobwa b’ibyamamare barimo ‘Shaddy Boo, Vanessa Uwase Raissa, Keza Terisky, Marina Deborah n’abandi.’

Avuga ko ibi yabitekereje mu buryo bwo kugirango barusheho guteza imbere abakora ibintu bijyanye n’ubwiza mu Rwanda.

Ati ”Nsanzwe nkora ibijyanye no gusiga inzara, make up, kogosha n’ibindi. Nagiye mbona ukuntu aka kazi gakorwa nkabona rimwe na rimwe abagakora badahabwa agaciro aba ariyo mpamvu ntekereza ko mugihe nabonye ubushobozi nzajya mbaha igihembo cy’ishimwe buri mwaka. Ku buryo bazajya batorwa n’abakiliya babo.”

Ku nshuro ya mbere hazatangwa ibihembo ku wa mbere muri buri cyiciro habeho no guhemba ukunzwe kurusha abandi uzanahabwa ibindi bihembo harimo no kuzakorana n’izindi Company zamamaza ibikorwa by‘ubwiza.

Ku nshuro ya mbere hafashwe ibyiciro icyenda bizahembwa. Biteganyijwe ko gutora bizatangira taliki ya 25 Kamena 2023 bisozwe kuya 16 Nyakanga ari nabwo hazatangwa ibihembo.

Ibyiciro bihatanye

1 . Best Lash Artist
2 . Best Make up Artist
3 . Best Hair Artist
4 . Best Nails Artist
5 . Best Waxing, Massage and Facial Artist
6 . Best Tattoo Artist
7 . Best Barber
8 . Best Hair Saloon
9 . Most Popular

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa