skol
fortebet

IFOTO Y’UMUNSI: Umuhanzikazi Bwiza yishimiye guhura na Perezida Kagame

Yanditswe: Sunday 22, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Bwiza uri mu bahanzi bahagaze neza cyane mu Rwanda yafotowe ari kumwe na Perezida Kagame yemeza ko inzozi ze zabaye impamo.

Sponsored Ad

Kuri iki cyumweru nibwo Perezida Kagame yashyikirijwe igihembo cy’indashyikirwa yagenewe n’Ubuyobozi bwa Trace Global nyuma y’itangwa ry’ibihembo bya Trace Awards 2023 byagenze neza cyane I Kigali kuri uyu wa 21 Ukwakira.

Perezida Kagame yagaragaye yishimiye indirimbo “Jerusalema”yakoze amateka ku isi kuko yabyinwe kakahava ubwo yahabwaga iki gihembo aho bigaragara ko yari muri Prezidansi ari naho ifoto ye na Bwiza yafatiwe.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Bwiza yavuze ko yakabije inzozi zo kwifotozanya n’umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.

Yagize ati"Guhura na Perezida wanjye Paul Kagame n’inzozi zabaye impamo,Kandi nabyishimiye cyane 🙏♥️♥️.

Ntabwo ari urugero rwiza kuri njye gusa ahubwo n’icyitegererezo ku banyarwanda bakiri bato Bose ndetse n’abanyafurika."

Bwiza n’undi muhanzi wahuye na Perezida Kagame muri uyu mwaka nyuma ya Bruce Melodie nawe wabigezeho mu mezi make ashize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa