skol
fortebet

IFOTO Y’UMUNSI: Umuraperi yateje impaka nyuma yo kugaragara ahetse umwana we

Yanditswe: Monday 09, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuraperi Riderman ari kugarukwaho cyane, nyuma yo kugaragara ahetse umwe mu bana be.

Sponsored Ad

Uyu muraperi w’umunyabigwi mu muziki nyarwanda,yagaragaye ahetse umwana we bituma bamwe bavuga ko abanye neza n’umufasha we mu gihe abemera gato bamwibasiye ko umugore we yamutegetse.

Mu bitekerezo byatanzwe kuri Twitter,,uyu muraperi yashimwe na benshi kuko bidasanzwe kubona umugabo ahetse umwana we.

Iki gikorwa cyatumye benshi bavuga ko umugabo w’icyamamare nkawe ari intangarugero.

Abatabyumva kimwe nawe,bavuze ko umugore yamutegetse ndetse bamwe bagiye kure babihuza n’ibihuha bimaze iminsi ko we na Meddy abagore babo babamereye nabi.

Abashimye iki gikorwa aribo benshi ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko igikorwa cyo kwita ku bana atari icy’umugore gusa.

Ibitekerezo

  • rayidamani byizacyane abagabotwesetumezenkawebyaba ari umunezero uri umupapa uzi agacirokumugore numwana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa