skol
fortebet

Impeta yambawe na Tupac yaguzwe akayabo muri cyamunara

Yanditswe: Tuesday 01, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuraperi w’umunyabigwi Tupac Amaru Shakur impeta yambaraga yaciye agahigo ko kugurishwa arenga miliyari imwe mu mafaranga y’u Rwanda muri cyamunara.

Sponsored Ad

Tupac Amaru Shakur wamamaye ku izina rya 2Pac yitabye Imana muri Nzeri 1996 afite imyaka 25 ubwo yarasirwaga mu muhanda wa Las Vegas, yapfiriye mu bitaro nyuma y’iminsi itandatu arashwe.

Iyi mpeta ya Tupac yakozwe ubwo yari amaze kuva muri gereza I New York mu 1995 aho yashinjwaga ihohotera rishingiye ku gitsina ndetse amaze no gusinyana amasezerano n’inzu y’umuziki ya Death Row Records.

Ikinyamakuru cya CBS News cyo muri leta Zunze Ubumwe za Amerika cyatangaje ko iyi mpeta yaciye agahigo ko kugurwa akayabo ka miliyoni 1 mu madolari (arenga miliyari imwe na miliyoni 117 mu mafaranga y’u Rwanda), iguzwe n’umuraperi nawe w’icyamamare Drake.

Drake akimara kwegukana iyo mpeta yahoze ari iya Tupac, yahise asangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze amafoto ayambaye.

Amakuru avuga ko amafaranga yaguzwe iyo mpeta yikubye inshuro eshatu z’ayo bateganyaga angana n’ibihumbi 300$ ndetse bihita biba agahigo ko kuba ari cyo kintu cya mbere cy’umuraperi cyagurishijwe amafaranga menshi muri cyamunara.

Iyi mpeta yari yanditseho “Pac & Dada 1996,” aho ayo magambo yasobanuraga igihango uyu muraperi yari afitanye n’umukinnyi w’amafilime akaba n’umunyamideli Kidada Jones; umukobwa w’umugabo wamamaye mu gutunganya umuziki Quincy Jones.

Nk’uko byatangajwe na nyina wo mu butisimu, Yaasmyn Fulat, ari na we wajyanye iyo mpeta muri cyamunara, yavuze ko ari we wafashije Tupac kugena ishusho y’uko iyo mpeta yagombaga gukorwa.

Yaasmyn yavuzeko uburyo ikozwemo bisobanuye kongera kurokoka ibihe bikomeye yanyuzemo mu buzima bwe, nyuma yo kumara amezi umunani muri gereza.

Tupac yagaragaye yambaye iyi mpeta amezi menshi mbere gato y’uko araswa ndetse bwa nyuma agaragara ayambaye hari muri Nzeri 1996 ubwo yitabiraga ibihembo bya Video Music Awards (VMAs).

Tupac nubwo amaze imyaka 27 yitabye Imana, ni umwe mu baraperi Isi igifata nk’uw’ibihe byoze mu njyana ya Hip-Hop.

Kugeza ubu nubwo hashize imyaka ingana gutyo Tupac arashwe, nta muntu n’umwe wigeze atabwa muri yombi akurikiranyweho kwica uyu muraperi.

Tupac Shakur yarashwe yicaye imbere mu modoka y’umukara ya BMW ari kumwe na Marion “Suge” Knight, umuyobozi wa Death Row Records.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa