skol
Kigali
startimes

Indirimbo ya Meddy yabaye iya mbere mu zarebwe cyane n’abanya Kenya muri 2020

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 8 December 2020 Yasuwe: 4493

Umuhanzi Ngabo Medard uzwi nka Meddy akomeje kwagura imipaka y’umuziki we hanze y’imbibi z’u Rwanda kuko kugeza ubu indirimbo ye Dusuma yafatanyije n’umunya Kenya Otile Brown ariyo yarebwe cyane kurusha izindi mu gihugu cya Kenya.


Nubwo iyi ndirimbo itarakorerwa amashusho yayo,video y’amagambo ayigize [Lyrics video] niyo amaze kurebwa na benshi kuri You Tube mu gihugu cya Kenya.

Dusuma imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 17 kuri You Tube yonyine ariko amashusho yakozwe n’abantu batandukanye bayibyina yo amaze kuba menshi cyane kuri uru rubuga ndetse uyateranyije yagera kuri miliyoni 100 z’abamaze kuyimenya no kuyireba mu mezi 5 gusa imaze isohotse.

Ku mwanya wa 2 mu ndirimbo zimaze kurebwa cyane muri uyu mwaka mu gihugu cya Kenya, hari iyitwa Teamo ya Rayvanny, mu gihe Jeje ya Diamond ari iya 3 kuri uru rutonde.

Iyi siyo ndirimbo ya Meddy imaze kurebwa n’abantu benshi kurusha izo yakoze zose kuko iyitwa Slowly yo imaze kurebwa na miliyoni zirenga 30 kuri You Tube.

Indirimbo 10 zarebwe cyane mu gihugu cya Kenya muri 2020:

1. Otile Brown x Meddy – Dusuma (Official Lyrics Video)
2. Rayvanny Ft Messias Maricoa-Teamo (Official Video)
3. Diamond Platnumz – Jeje (Official Music Video)
4. Sauti Sol – Suzanna (Official Video)
5. Tanasha X Diamond Platnumz – Gere (Official Music Video)
6. FEMI ONE X MEJJA – UTAWEZANA (OFFICIAL VIDEO)
7. Future – Life Is Good (Official Music Video) ft. Drake
8. Otile Brown x Sanaipei Tande – Aiyana (Official Video)
9. Quarantine – Wasafi Feat Diamond Platnumz, Rayvanny, Mbosso, Lava Lava,
Queen Darleen & Zuchu
10. EL SHADDAI – H_ART THE BAND ft. CEDO (OFFICIAL VIDEO)

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umukobwa wa Eminem yongeye guca ibintu kubera ifoto yashyize hanze aha...

Umukobwa wa Eminem witwa Hailie Mathers yaciye ibintu kubera amafoto...
13 January 2021 Yasuwe: 5486 0

Uwicyeza Pamella yongeye gutera The Ben imitoma ku isabukuru...

Uwicyeza Pamella bivugwa ko ari mu rukundo rw’ibanga na The Ben yongeye...
10 January 2021 Yasuwe: 4821 0

Clarisse Karasira yambitswe impeta n’umusore yagize ubwiru

Umuhanzikazi Clarisse Karasira abinyujije ku rukuta rwa Instagram yahishuye...
9 January 2021 Yasuwe: 4872 0

Televiziyo ya Diamond Platnumz yafunzwe amezi 6 kubera gucishaho ibikorwa...

Televiziyo ya Wasafi TV y’umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzania...
6 January 2021 Yasuwe: 3938 0

Beyonce yakoze benshi ku mutima kubera amafoto yashyize hanze ari kumwe...

Umuhanzikazi Beyoncé Knowles umunyabigwi mu muziki wa US yashyize hanze...
4 January 2021 Yasuwe: 5317 0

Justin Bieber yakoze ikintu kidasanzwe mu rwego rwo kwiha Imana

Umuhanzi Justin Bieber wakunzwe cyane mu njyana zirimo R&B na Pop...
1 January 2021 Yasuwe: 4891 0