skol
fortebet

Indirimbo ya The Ben yasubiye kuri You Tube nyuma yo kwishyura uwareze

Yanditswe: Tuesday 26, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Indirimbo Ni Forever y’umuhanzi The Ben yari yakuwe kuri YouTube irezwe na Drone Skyline Ltd, yamaze kuhagaruka nyuma y’aho uyu muhanzi yishyuye uwamwishyuzaga.

Sponsored Ad

The Ben yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko nyuma y’uko indirimbo ivuyeho, bize iki kibazo baza kugishakira umuti binyuze mu biganiro n’uwari wareze iyi ndirimbo.

Ati “Ikibazo cyabayeho ni uko umuntu twakoranye waduhaye amashusho yari afite undi bakoranaga ariko baza kutumvikana, byatumye dukorana n’uwakoze ku mushinga wo gufata amashusho hifashishijwe ‘drones’ ariko atariwe wari nyirawo.”

“Nyuma y’uko indirimbo isohotse rero nyiri umushinga yaje kutwegera icyakora umwe mu bantu dukorana yanyuzeho ntiyahita amuha umwanya ngo baganire kuri iki kibazo, ibyatuviriyemo guhanwa.”

Nyuma y’uko indirimbo ivuyeho, ikipe yose ya The Ben yaricaye yiga ku kibazo, bibuka ko hari umuntu wigeze kukibabwiraho, bemera guca bugufi baganira nawe.

Nyuma y’ibiganiro byanatumye abaca amafaranga uyu muhanzi atigeze atangaza umubare, nyiri amashusho yari yatumye indirimbo iregwa, yemeye gukuraho ikirego, indirimbo isubira ku rubuga rwa YouTube.

Mu gihe cy’icyumweru kirenga yari imaze ku rubuga rwa YouTube, indirimbo ‘Ni forever’ ya The Ben imaze kurebwa n’abarenga miliyoni imwe n’igice.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa