skol
fortebet

Inshoreke ya Davido yise Burna Boy umutinganyi

Yanditswe: Thursday 13, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umugore witwa Ivanna Bay uherutse kuvugwa mu rukundo n’umuhanzi Davido, yashinje Burna Boy ko ari umutinganyi agendeye kuri bimwe mu byo amubonaho nk’ibimenyetso.

Sponsored Ad

Uyu mugore ubusanzwe ubarizwa mu gihugu cy’Ubufaransa mu mujyi w’ i Paris, mu kiganiro cya Live aherutse gukora ku rubuga rwe rwa Instagaram yatangaje ko Burna Boy yaba aryamana n’abandi bagabo bagenzi be.

Ivanna Bay yavuze ko Burna Boy nta mwana agira nta mukunzi, nta n’uwo atereta bitandukanye na bagenzi be nka Davido na Wizkid, usanga bafite abana n’abagore hirya no hino.

Ati: “Ntekereza ko Burna Boy ari umutinganyi, numvise bimuvugwaho birantangaza,kubona ari umwe mu bahanzi bakomeye bo muri Afurika kandi nta mwana cyangwa abana ba mama ”.

Hagati aho, Ogulu uzwi cyane ku izina rya Burna Boy, mu butumwa aherutse kunyuza kuri tweet ye, yasobanura ko impamvu adafite umwana mama, ari uko adashaka kubyara abana batatanye kuko yifuza kuba umubyeyi mwiza ku bana be, nk’uko ababyeyi be babimugenjereje.

Burna Boy yakomeje ashimangira ko atazatera inda umugore uwo ari we wese cyangwa ngo abyare kugeza igihe azaba yiteguye kandi yizeye ko atuje n’umugore bakundana.

Ati: “Ndashaka kuba umubyeyi mwiza ku bana banjye nk’uko ababyeyi banjye bari bameze kandi n’ubu baracyari kuri njye ni nka bashiki banjye,kugeza ubwo nizeye ko nshobora gushikama no kubana na nyina w’abana banjye, sinshobora kubyara. ”

Mu minsi ishize nibwo Bay yatangaje ku mbuga nkoranyambaga ko atwitiye Davido ndetse anashyiraho impapuro zibigaragaza, ariko aza kugaragaza ko ababajwe no kuba Atari we wenyine uyu muhanzi yateye inda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa