skol
fortebet

Intore Masamba na The Ben bishimwe bikomeye n’abitabiriye igitaramo bahuriyemo muri America

Yanditswe: Tuesday 15, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

The Ben na Intore Massamba bahaye ibyishimo Abanyarwanda barenga igihumbi bari bitabiriye igitaramo bakoreye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Texas mu Mujyi wa Dallas, ku wa 12 Werurwe 2022.

Sponsored Ad

Ni igitaramo cyari cyateguwe n’umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wahariwe abagore ku Isi.

Iki gitaramo cyitabiriwe n’ingeri zose z’abanyarwanda batuye muri Amerika kuko aba bahanzi bakunzwe n’abo mu myaka itandukanye.

Intore Massamba yasusurukije abakunzi b’umuziki gakondo w’u Rwanda ubusanzwe baba biganjemo abakuze nubwo n’abato utabasharirira, mu gihe The Ben yari yafashe bugwate urubyiruko aruhata indirimbo ze zikunzwe.

Mu nkuru dukesha ikinyamakuru Igihe The Ben yavuze ko bishimiye uburyo bakiriwe n’abakunzi b’umuziki.

Ati “Cyari igitaramo cy’amateka, Abanyarwanda bagaragaje ko bakunda umuziki wabo. Wagira ngo cyari cyabereye i Kigali kuko abantu bari benshi kandi ubona bishimiye umuziki wacu.”

Ikindi cyashimishije The Ben ngo ni uburyo abakunzi b’umuziki we bamufashije kuririmba indirimbo ze kuva atangiye kugeza asoje igitaramo.

Bad Rama wari muri iki gitaramo, yavuze ko yishimiye kongera kubona urukundo Abanyarwanda bakunda abahanzi babo.

Ati “Urebye ukuntu bishimiye The Ben na Intore Massamba, nta gushidikanya ko umuziki nyarwanda ukunzwe, igisigaye ni ugukora cyane.”

Uyu mugabo washinze The Mane Music nka sosiyete ifasha abahanzi, yavuze ko yishimiye uburyo iki gitaramo cyongeye guhuza Abanyarwanda batuye hanze.

Ati “Nkanjye kuva aho ntuye nza Dallas ni amasaha icumi ntwaye, hari n’abandi baturutse ahantu hatandukanye, byari ibyishimo kubona Abanyarwanda batuye impande zose za Amerika bahuriye ahantu hamwe bari mu byishimo.”


The Ben yavuze ko bishimiye uko bakiriwe n’abakunzi b’umuziki Nyarwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa