skol
fortebet

Joeyboy yavuze abahanzi babiri mu Rwanda ashobora gukorana nabo indirimbo

Yanditswe: Friday 02, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi w’umunya-Nigeria JoeBoy yageze i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 1 Ugushyingo 2022,atangaza ko azi abahanzi babiri mu Rwanda aribo Ish Kevin na Bruce Melodie.
Uyu muhanzi wageze mu Rwanda yitabiriye igitaramo gikomeye cyiswe "Kigali Fiesta Live Concert" kizaba ku wa Gatandatu tariki 3 Ukuboza 2022 muri BK Arena.
Uyu muhanzi akigera ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru aho yavuze ko azi cyane umuraperi Ish Kevin (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi w’umunya-Nigeria JoeBoy yageze i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 1 Ugushyingo 2022,atangaza ko azi abahanzi babiri mu Rwanda aribo Ish Kevin na Bruce Melodie.

Uyu muhanzi wageze mu Rwanda yitabiriye igitaramo gikomeye cyiswe "Kigali Fiesta Live Concert" kizaba ku wa Gatandatu tariki 3 Ukuboza 2022 muri BK Arena.

Uyu muhanzi akigera ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru aho yavuze ko azi cyane umuraperi Ish Kevin ndetse na Bruce Melodie.

Yavuze ko n’ubwo atumva neza ibyo baririmba ariko abakundira uburyo bitwara mu ndirimbo (Ibizwi nka Vibes). Avuga ko aba baririmbyi bombi bagiranye ibiganiro biganisha ku gukorana indirimbo.

Joeboy ati “Yego! Nanyuzwe na Ish Kevin [Arabishimangira] ndetse na Bruce Melodie.

Abo bahanzi nkunda umuziki wabo, wenda simba numva neza ibyo baririmba ariko iyo wumva injyana bafite uba wumva zifite uburemere.

Joeboy azaririmba mu gitaramo byitezwe ko kizagaragaramo abahanzi nka Christopher, Bruce Melodie, Bushali, Kenny Sol, Bwiza na Chris Eazy kizaba ku wa 3 Ukuboza 2022 muri BK Arena.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa