skol
fortebet

Kanye West yafatiwe ibihano bikomeye n’Abataliyani kubera ibibi yakoreye mu bwato

Yanditswe: Monday 04, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kanye West hamwe n’umugore we ’Bianca Censori’ wo muri Australia bahagaritswe mu Butaliyani ubuzima bwabo bwose na sosiyete ikodesha ubwato ya Venetiya nyuma y’ibikorwa byabo by’urukozasoni mu Butaliyani mu cyumweru gishize.

Sponsored Ad

Ku wa mbere ushize, aba bombi bateje impaka ubwo bagaragaraga bakorera ibikorwa by’urukozasoni mu bwato aho muri Veneziya, aho umuraperi West yerekanye ikibuno cye cyambaye ubusa imbere ya ba mukerarugendo.

Amashusho yerekana uyu muraperi w’umunyamerika w’imyaka 46, yicaye inyuma mu bwato mu gihe uyu mukunzi we wo muri Australia w’imyaka 28, yari yashyize umutwe ku bibero.

Isosiyete yakodesheje ubwato West na Censori, Venezia Turismo Motoscafi,yabwiye
Daily Mail Australia ko aba bombi batemerewe kongera gukodesha ubwato bwabo kugeza bapfuye.

Mu itangazo ry’iyi sosiyete, yamaganye ibikorwa by’aba bombi, mu gihe yemeza ko ’itari izi neza’ ibyabereye mu bwato ayo mafoto yafatiwemo.

Rigira riti "Mu bwato, umushoferi yagombaga gukomeza gutwara kandi ntiyabonye ayo mahano. Iyo abona ibi byabaye, yari guhita ahagarara akabimenyesha abayobozi. ’

’Byongeye kandi, mu bwato hari umuntu wa gatatu, wari uherekeje Bwana na Madamu West, wabujije kapiteni kureba inyuma uko byagenda kose.’

Uwo muntu wa gatatu yari umugore wari ushinzwe kwita ku rugendo rwa West na Censori mugihe cy’ibiruhuko byabo mu Butaliyani.


Kanye West n’umugore we basigaye bakora ibiteye isoni byinshi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa