skol
fortebet

King James yahishuye igihe ateganya guhagarikira umuziki

Yanditswe: Thursday 13, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Ruhumuriza James wamamaye nka King James yatangaje ko mu mpeshyi itaha ashobora guhagarika umuziki mu minsi ya vuba.
King James w’imyaka 32, ari mu bahanzi bamaze imyaka myinshi muri muzika Nyarwanda ariko yavuze ko ashobora guhagarika mu gihe kinini umuziki.
Mu mpera z’umwaka wa 2021 nibwo King James yashyize hanze album yise ‘Ubushobozi’ akigurisha na nubu gusa yamaze gutangira iya 8 aho yashyize hanze indirimbo yayo ya mbere yise "Turacyari ba bandi."
Kuri uyu wa Gatatu tariki (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi Ruhumuriza James wamamaye nka King James yatangaje ko mu mpeshyi itaha ashobora guhagarika umuziki mu minsi ya vuba.

King James w’imyaka 32, ari mu bahanzi bamaze imyaka myinshi muri muzika Nyarwanda ariko yavuze ko ashobora guhagarika mu gihe kinini umuziki.

Mu mpera z’umwaka wa 2021 nibwo King James yashyize hanze album yise ‘Ubushobozi’ akigurisha na nubu gusa yamaze gutangira iya 8 aho yashyize hanze indirimbo yayo ya mbere yise "Turacyari ba bandi."

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Ukwakira 2022,nibwo King James yabwiye Radio Rwanda gahunda afite zirimo no kuba ahagaritse umuziki.

Yavuze ko iyi Album ye ya 7 "Ubushobozi" yacururije ku rubuga rwe rwa Zana Talent yamwinjirije asaga miliyoni 63 FRW kuko abaziguze basaga ibihumbi 13 biganjemo abo mu mahanga.

Yavuze ko ikimutera gukora umuziki ari "abantu, kuko hari igihe umara igihe udasohora indirimbo abantu bakakubwira ngo "wadukoze ibikiko nta ndirimbo duheruka?".Uhita wumva hari ikintu wahaye abantu bakumbuye."

Yavuze ko ibanga ryo kuramba mu muziki ari "Kutirara,ugahozaho no kwemera kugirwa inama."

King James yatangarije Radio y’igihugu ko mu mpeshyi y’umwaka utaha wa 2023 azahagarika umuziki igihe kinini akajya mu zindi gahunda gusa ngo ntabwo ari burundu kuko ngo ntawe ureka umuziki yarawugiyemo.

Ati "Nkubu mfite igitaramo ndi gutegura nari narasezeranyije abanya Rusizi,ntekereza ko gishobora kuzabanziriza icya nyuma nzakorera I Kigali kuko simperuka kuhakorera igitaramo.

Nyuma y’ibyo bitaramo ntekereza ko nshobora kuzafata igihe kinini nta bitaramo ngaragaramo.Ibyo nabyo umuntu arabitekereza,igihe kigenda kigera ukumva ugomba kujya mu bindi ukabiha umwanya wawe wose noneho,kuko nka studio itwara umwanya munini n’ibijyanye n’umuziki muri rusange bitwara umwanya munini."

King James yavuze ko igitaramo cy’i Rusizi kizaba mu kwezi kwa 12 kuko we n’ikipe ye basuye aho bazagikorera kandi bifuza igitaramo kinini kizabera muri stade.

Ikindi cya Kigali ateganya ko gishobora kuzaba mu mpeshyi y’umwaka utaha [muri Nyakanga] kikabera muri BK Arena agasa nk’ubasezeye.

King James amaze imyaka 16 akora umuziki, yegukanye ibihembo bitandukanye birimo Primus Guma Guma Super Stars, Salax Awards n’ibindi.

Kuri ubu asigaye afatanya umuziki n’ubucuruzi aho afite uruganda rukora ifu y’ibigori (kawunga), alimentation no gucururiza ibihangano kuri murandasi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa